LATEST NEWS
MURI AFURIKA
’ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame
Publish Date: jeudi 17 août 2017
VISITS :2068
By Admin

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye kuyobora igihugu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, mu muhango witabiriwe n’abasaga ibihumbi 25 barimo abaperezida b’ibihugu, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20.

Aba barimo abantu 100 baturutse muri buri karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali uko ari 27. Umujyi wa Kigali wo wahawe umwihariko muri uyu muhango kuko buri Karere kemerewe kohereza abantu 7000.

Muri uyu muhango kandi ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika byari bifite umuyobozi ubihagarariye.

Uyu munsi udasanzwe witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 17 barimo ; Perezida wa Sénégal, Macky Sall ; Sassou Nguesso wa Congo Brazaville ; Idris Deby Itno uyobora Tchad ; Faure Gnassingbé wa Togo ; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo ; Alpha Conde wa Guinea ; Ali Bongo Ondimba wa Gabon na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn.

Abakuru b’Ibihugu by’Afrika bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame

Hari kandi Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh ; Omar al-Bashir wa Sudani ; Uhuru Kenyatta wa Kenya ; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada ; Perezida w’Agateganyo wa Nigeria, Yemi Osinbajo ; Edgar Chagwa Lungu wa Zambia ndetse na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.

Mu ijambo rye akimara kurahira :

Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye

"Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye."

Kagame yashimiye abo bari bahanganye

“Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”

Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye

“Ubwitabire bw’abavandimwe bacu baturutse hirya no hino muri Afurika, abakuru b’ibihugu n’abahoze ari abakuru b’ibihugu, buha igihugu cyacu agaciro n’imbaraga. Turabashimiye. Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye cyane kandi nta na kimwe giha abaturage bacu agaciro gakomeye nko gufatanya namwe hagamijwe iterambere ry’umugabane wacu.”

Ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi

“Twakoze cyane tutizigama kugira ngo twubake igihugu cyacu, mu mwuka w’ubwumvikane nta n’umwe dusize inyuma by’umwihariko abagore n’abagabo bafite uburenganzira n’amahirwe angana. Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi, yaba uw’imbere mu gihe cyangwa hanze yacyo. Buri munyarwanda afite igihugu, kandi muri buri gihugu dutsura ubufatanye.”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...