LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora
Publish Date: mercredi 9 août 2017
VISITS :2922
By Admin

Abayobozi bakomeye ku Isi n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi yegukanye mu matora yo kuwa 4 Kanama 2017, aho yatsinze ku kigero cyo hejuru cyane abo bari bahanganye, akegukana amajwi 98.63%.

Perezida Uhuru Kenyatta : Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ni we wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu mu gushimira Kagame ku ntsinzi yagize.

Perezida Uhuru Kenyatta

Perezida Dr John Pombe Magufuli : Perezida waTanzania na we yahise yandika kuri Twitter Perezida Kagame amushimira.

Perezida Dr John Pombe Magufuli

Umwami wa Oman na we yashimiye Perezida Kagame : Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said, yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwo kumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi.

Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said

Times of Oman dukesha iyi nkuru yanditse ko Umwami Qaboos yamwifurije ishya n’ihirwe mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwe ashimangira ko Perezida Kagame ayoboye Abanyarwanda mu nzira y’iterambere n’ubukire.

Sultan Qaboos bin Said yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeza gukura no gushinga imizi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’ubwami bwa Oman. Muri Gashyantare 2016, Leta y’u Rwanda na Sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Mawarid Mining LLC ikora imirimo myinshi irimo gucukura Peteroli, amabuye y’agaciro n’ibindi mu bihugu bitandukanye bashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu ajyanye n’ubucukuzi buzakorerwa mu Karere ka Karongi mu Bisesero.

Usibye umwami wa Oman ushimiye Perezida Kagame ku bw’intsinzi, Umwami wa Maroc, Mohammed VI nawe ku munsi w’ejo yamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Umwami wa Maroc Mohammed VI : Yashimye Perezida Kagame ku bw’intsinzi ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yarangiye ku wa 4 Kanama 2017 aho amajwi y’agateganyo yerekana ko ari imbere y’abo bari bahanganye n’amajwi 98.63%.

Umwami Mohammed VI yavuze ko yifuriza Kagame ishya n’ihirwe mu buyobozi bwe buganisha igihugu ku iterambere rirambye.

Umwami Mohammed VI na Perezida Kagame

Yagize ati “Abanyarwanda bagaragaje icyizere bagufitiye, bigaragaza ko bumva neza gahunda ufite zo kugana ku iterambere rirambye ry’igihugu cyanyu cy’ikivandimwe no gukomeza gushimangira umwanya gifite mu karere no ku mugabane nk’igihugu gishinze imizi kandi gihamye.”

Umwami yavuze ko “Tuzakomeza imikoranire na Perezida Kagame hashyirwa mu bikorwa ubufatanye bw’intangarugero hagati y’abaturage b’ibihugu bibiri by’ibivandimwe no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu no gufatanya mu by’umutekano n’amahoro muri Afurika.”

Umwami Mohammed VI aherutse gukorera uruzinduko mu Rwanda mu Ukwakira 2016. Ni urugendo rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye asaga 20 arimo ashingiye ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubwikorezi bw’indege, ingufu n’andi yose yari agamije kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene : Yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ku buyobozi bwa Perezida Kagame, anamushimira ku ntsinzi yegukanye yo gukomeza kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu mu birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia byo kwizihiza umunsi wo kwibohora no kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Zemene yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame Abanyarwanda bageze kuri byinshi bidasanzwe ku bw’umuhate udacogora wo gukomeza gukora ibikwiye igihugu cyabo.

Yagize ati “Mu by’ukuri u Rwanda nk’igihugu ubu cyateye intambwe mu kwihitiramo inzira zacyo, gushyira mu bikorwa gahunda zo kwishakamo ibisubizo kandi zikabyara umusaruro benshi bifuza kwigana. Ndamushimira ndetse n’Abanyarwanda kuba bongeye kumutora mu matora aheruka.”

Yakomeje avuga ko uyu mwaka ari intagereranywa mu mubano w’u Rwanda na Ethiopia abihereye ku kuba aribwo Minisitiri w’intebe w’igihugu cye Hailemariam Desalegn, yasuye u Rwanda kandi ibihugu byombi bikaba bikomeje ubufatanye mu mishinga itandukanye.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Habineza

Aba rero nibo bayobozi b'ibihangange kw'isi bashimiye umukuru w'Igihugu cyacu gutorwa kwe ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...