LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imyigaragambyo muri kenya ,abantu bari gukubitwa inkoni,gutwikwa habona ,amabuye aravuza ubuhuha
Publish Date: jeudi 10 août 2017
VISITS :2015
By Admin

Ibihumbi by’Abanya-Kenya bazindukiye mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, aho amajwi y’agateganyo agaragaza ko yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari uhanganye bikomeye na Raila Odinga wo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Umukandida wa National Super Alliance (Nasa), Raila Odinga, yamaganye amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya (IEBC) agaragaza ko Uhuru Kenyatta w’ishyaka Jubilee Party amuri imbere.

Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Uhuru Kenyatta afite 54,3 %, mu gihe Odinga amukurikira na 44,8 % nyuma yo kubarura amajwi y’abatoye ku kigero cya 95,3% nk’uko BBC yabitangaje.

Polisi ya Kenya yagerageje gutatanya abashyikiye Odinga bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Kisumu, yanabereye no muri Nairobi.

Raila Odinga yatangaje ko ikoranabuhanga rya Komisiyo y’Amatora ryinjiwemo bituma amajwi yibwa biha amahirwe Kenyatta uyoboye iki gihugu kuva mu 2013 gutsindira kuyobora indi manda y’imyaka itanu.

Aya magambo yateje imvururu ndetse abamushyigikiye bahita bashoka mu mihanda.
Polisi yo muri iki gihugu yagerageje guhosha imyigaragambyo itera ibyuka biryana mu maso mu bari mu mihanda bavuza induru banatwika amapine bagaragaza ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Benshi bumvikanye bavuga mu majwi aranguruye bati “Uhuru agomba kugenda”.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Wafula Chebukati, yatangaje ko bari bafite icyizere ko ikoranabuhanga nta kibazo ryateza anashimangira ko bigiye gukorwaho iperereza.

Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’uko mu myaka icumi ishize hari habaye indi yanaguyemo abagera ku 1 100, abagera ku 600,000 bakava mu byabo ubwo Mwai Kibaki na Odinga bari bahanganye.

IBITEKEREZO
Kunda

Ngibyo ibyo ba Mpatsibihugu bashimagiza, mukanya baraza kuvuga ko amatora yagenze neza cyaneeeee ! Genda Rwanda ufite Imana. Isi ni mbi cyane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...