LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Agathon Rwasa yatorotse u Burundi
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :3268
By Admin

Amakuru akomeje kwiyongera yemeza yuko Agathon Rwasa wari ku isonga kurwanya manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza ariko akaza kwigarurirwa n’ubutegetsi yatorotse igihugu ubu akaba abarizwa muri Afurika y’Epfo.

Rwasa uyoboye ishyaka rya FNL, mbere ryitwaga FNL Palipehutu, yifatanyije n’andi mashyaka yo muri opozisiyo nka UPRONA ya Charles Nditije na CNDD ya Leonard Nyangoma banga kwitabira amatora y’ubushize yashubije CNDD-FDD na Petero Nkurunziza ku butegetsi muri Nyakanga uyu mwaka.

Rwasa ariko yaje gutungura benshi aho yemereye umwanya wo kuba Visi Perezida wa kabiri w’inteko nshingamategeko muri ubu butegetsi bwa Nkurunziza yarwanyaga yivuye inyuma yuko bwasubiraho. Bagenzi be muri opozisiyo bakomeje kumufata nk’umugambanyi ariko we ukabona nta kintu bimutwaye !

Amakuru yuko Rwasa yatorotse igihugu ntabwo aramenyekana neza ariko hari ibintu umuntu yashingiraho ahamya yuko ashobora kuba ariyo. Icya mbere n’uko ubu Rwasa ntabwo akiboneka mu Burundi cyanga ngo abe yumvikana. Aracecetse gusa !
Icya kabiri n’uko bizwi yuko Rwasa yari yaragiye muri Afurika y’Epfo mu butumwa bw’akazi. Iminsi yari kumarayo yarashize ariko we akaba ataragaruka.

Ikindi cyiyongera kuri ibyo n’uko byari bimaze iminsi bivugwa yuko Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, Bagorikunda Valentin, yari yarandikiye inteko nshingamategeko ayisaba gukuraho Rwasa ubudahangarwa (immunity) nka Visi Perezida w’inteko ngo abe yakurikiranwa mu nkiko, ngo ubu Bagorikunda akaba yarasohoye manda mpuzamahanga yo guta Rwasa muri yombi. Rwasa ashinjwa kuba yarafashije cyangwa nibura yarishimiye ya kudeta ya pfubye yo guhirika Nkurunziza ku butegetsi ariko urwitwazo rukaba byabindi yuko akiri mu ishyamba yategetse abarwanyi be kwica impunzi z’Abanyamurenge zari mu nkambi ya Gatumba aho abantu bagera kuri 200 bishwe urupfu rubi mu ijoro rimwe !

Abakurikiranira hafi iby’u Burundi bahamya yuko nubwo Rwasa yemeye umwanya muri ubu butegetsi bwa Nkurunzi, butemewe n’Abarundi batari bake ndetse n’amahanga, ariko nawe umbwe ntabwo yabwemeraga. Bamwe bavuga yuko kugira ngo yemere kubujyamo Nkurunziza yabanje kumuha amafaranga y’amarundi angana na miliyari enye yizeye yuko nabujyamo bizasenya opozisiyo. Kandi koko hari ukuntu byayigabanyirije imbaraga ariko ntiyasenyutse.

Umunyapolitiki Agathon Rwasa

Rwasa rero aramutse yarahunze igihugu n’izo miliyari enye mu mufuka nta gihombo yaba afite ahubwo bizazahaza ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko ntabwo bizazanzamura cyane Rwasa muri politike kuko abo bari bafatanyije muri opozisiyo batazongera kumugirira icyizere kuko babonye yuko nta muntu umurimo !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...