LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :921
By Admin

Abagize akanama k’amahoro n’umutekano ku isi (UNSC) bazaba bari mu Burundi muntangiriro z’icyumweru gitaha kwihera ijisho uko ibintu byifashe muri icyo gihugu gikomeje kurangwamo ubwicanyi n’ umutekano muke.

Amakuru dukesha ijwi rya Amerika (VOA) aravuga ko izo ntumwa zizaba ziyobowe n’ Ambasaderi wa Amerika muri LONI, Samantha Power, n’uw’u Bufaransa, Francois Delattre.

Izo ntumwa za LONI mu Burundi zizaba zigiye kwisuzumira uko ibintu bihagaze nyuma y’aho abagize UNSC bose uko ari 15 tariki 12/11/2015 bafashe umwanzuro w’uko abahanganye bose mu Burundi bahagarika imirwano bakajya mu biganiro byo kugarura Amahoro. Bavuga yuko ibyo biganiro byabera muri Uganda, ku muhuza Perezida Yoweri Museveni, cyangwa muri Ethiopia ku cyicaro gikuru cya LONI.

Hanafashwe umwanzuru w’uko muri icyo gihugu hakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano. Uwo mwanzuro wari wateguwe n’u Bufaransa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu kirakorwa. Ubutegetsi mu Burundi bwahakanye yuko boshobora kwemera yuko ingabo z’amahanga zabukandagirira ku butaka ngo zije kubungabunga umutekano kandi Bujumbura yo ivuga yuko ubwayo itananiwe kwibungabungira umutekano. Bujumbura ikanavuga y’uko izo ngabo ziramutse zigiyeyo u Burundi bwabifata nk’aho bwatewe bukazirwanya !

Na none Bujumbura yakomeje kwanga ibiganiro itanga amananiza atandukanye. Bwa mbere yavuze yuko yemera ibiganiro ngo ariko bikabera ku butaka bw’u Burundi, hanyuma iza kuvuga yuko hari abo ishobora kuganira nabo n’abo idashobora gupfa yicaranye nabo cyane ngo babandi bashatse gukora kudeta.

Mu cyumweru gishize ubutegetsi mu Burundi bwatangaje yuko noneho bwiteguye kujya mu biganiro na buri wese, harimo n’abo bashinjwa yuko bashatse gukora kudeta.

Amasaderi wa Amerika muri LONI, Samantha Powe

Uko Bujumbura yisubiyeho ikemera gushyikirana na buri wese byatumye benshi bibaza y’uko ari ikinamico rya politiki. Ariko noneho igisubizo gishobora kuba kibonetse. Ikindi ni uko yari yumvise urwo ruzibduko rw’izo ntumwa za LONI ntiyashaka yuko yabazwa byinshi kuri icyo kibazo !

Ari nayo mpamvu nyamukuru habayeho gutanguranwa CNDD-FDD igatumira ikiswe ibiganiro kuri uyu wa kabiri byahuje inzego zitandukanye z’abaturage na leta. Ibi biganiro bigamije kureba icyakorwa ngo imidugararo imaze amezi 8 ihoshe. Gusa abasesengura politiki y’u Burundi baranenga ibi biganiro kuko bitatumiwemo abarwanya ubutegetsi n’abagize societe civile.

Commission National de dialogue Interburundi ( ugenekereje mu kinyarwanda ni komisiyo igamije guhuza abarundi biciye mu biganiro) niyo yateguye ibi biganiro, itumiramo abahagarariye amashyaka akorera mu Burundi, amadini societe civile, abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko, ndetse n’abahagarariye igisirikare na polisi.

Ibi biganiro byatangiye ntibigaragaramo abarwanya ubutegetsi bari mu buhungiro ndetse na societe civile yigenga nayo ikorera mu buhungiro. Ibi biganiro biri kubera mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u burasirazuba bw’iki gihugu bije nyuma y’aho ibyarimo bitegurwa na Uganda binaniwe gusoza inshingano zabyo.

Ibi biganiro bihuje abaturage 400 bije nyuma akanama k’umutekano ka ONU gasabye leta iyobowe na Perezida Nkurunziza gusubukura mu maguru mashya ibiganiro bihuje impande zihanganye mu Burundi byasaga nkaho byasinzirijwe.

Birashoboka yuko abo bagize akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi hari icyo bazakora kuburundi, nibasubirayo, Bujumbura izisubirira hahandi ho kunaniza imishyikirano no kwica abo itavuga rumwe nayo !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya...

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri...

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku...

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma...

NEW POSTS
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...