LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania
Publish Date: mercredi 31 août 2016
VISITS :2600
By Admin

Mu nteko nshingamategeko ya Tanzania kuri uyu wa mbere havutse akavuyo gakomeye aho abashinzwe umutekano binjiye bagasohora ku mbaraga bamwe mu badepite, ibikorwa by’inteko bigahagarara !

Inkomoko y’ako kavuyo yatewe n’uko bamwe mu badepite bo muri opozisiyo basabye umukuru w’inteko nshingamategeko, Andrew Chenge, guhagarika buri kintu cyari ku murongo w’ibyigwa bakabanza gusuzuma icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’itangazamakuru, Nape Mnauye, cy’uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (TBC) kitazongera guhitisha ibibera mu nteko bigikorwa (live) !

Chenge yababwiye yuko gahunda z’inteko zigomba gukurikizwa hakigwa ibyari ku murongo w’ibyigwa, naho ibya Minisitiri Mnauye na TBC bikazigwa ikindi gihe hagize abadepite babisabye. Ibyo bamwe mu badepite bo muri opozisiyo, cyane abibumbiye muri UKAWA babiteye utwatsi imirimo y’inteko irahagarara.

Amakuru ahamya yuko abadepite bari basabwe na perezida w’inteko gusohoka ari bane ariko bagenzi babo bo muri UKAWA barabyamagana cyane, umukuru w’inteko ategeka yuko bose basohoka. Barabyanze batangira kwibyinira imbyino zitandukanye, mu nteko haba hahindutse urubyiniro !

Perezida w’inteko yitabaje polisi, akavuyo karatangira ariko ntihadgira uhakomerekera.
Akavuyo mu nteko nshingamategeko gakunzwe kugaragara cyane muri Afurika y’Epfo ariko no muri Kenya kanyuzamo kakaba. Muri Tanzania abadepite baterana amagambo ariko ntibigeze ku rwego rwo guhamagaza polisi nk’uko byabaye ku munsi w’ejobundi !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti...

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona...

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...