LATEST NEWS
Mu Rwanda
[AMAFOTO] : Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka
Publish Date: mardi 8 août 2017
VISITS :483
By Admin

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon N. Sirro yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda rukaba rugamije gukomeza umubano usanzwe hagati ya Polisi z’u Rwanda n’iya Tanzaniya abereye umuyobozi, cyane cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Akigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, IGP Sirro yakiriwe na mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana.

Mu nama bagiranye, ya gatatu ibaye yo kuri uru rwego muri uyu mwaka, yari iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi zombi , akaba yarashyizweho umukono mu mwaka wa 2012 , agamije guhangana n’ibyaha ndengamipaka birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba, kubaka ubushobozi buhangana n’ibyaha bigezweho ; gukumira no guhangana n’ibiza ndetse no mu mihanda y’umuhora wo hagati.

Muri iyo nama, IGP Gasana yavuze ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya bateye intambwe y’umubano w’ibi bihugu ari na wo utuma ubufatanye bwa Polisi z’ibyo bihugu.

IGP Gasana yagize ati :” Icyo dusigaranya nk’umukoro ni ukwihutisha ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha kandi tubyumva kimwe.”

Yongeyeho ati :” Ibyo dukora biri mu murongo washyizweho n’abayobozi b’ibihugu byacu wo gukorera hamwe, dushyira intumbero zabo mu ntego zacu.”

IGP Gasana yibanze ku kubaka ubushobozi biciye mu mahugurwa, kungurana ubumenyi no kwigiranaho, guhererekanya abanyabyaha, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nka kimwe mu byihutirwa kandi bitanga ubutumwa ku banyabyaha.

Aha yagize ati :” Gushaka guha umutekano ibihugu byacu bijyana n’iterambere ; tugomba gukomeza ubufatanye bwacu kuko byakwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya ku ruhande rwe, yavuze ko ubwiyongere bw’ibikomoka mu bihugu byombi buzaterwa n’umutekano uzabirangwamo, niwo uzatuma habaho ishoramari n’iterambere muri byo.

IGP Sirro yasabye ubufatanye ku mikorere y’imipaka , gusangira amakuru ndetse n’ubufatanye mu bikorwa birengera amategeko n’ituze rya rubanda aho yagize ati :” Duteranyijwe n’ikintu kimwe ; umutekano w’abatuye ibihugu byacu. Urujya n’uruza rw’abantu, ibitekerezo n’ibyo bacuruza byaragutse kandi bibyarira inyungu nyinshi abaturage.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ku mutekano waranze amatora ya Perezida aheruka , kandi ashimira u Rwanda kuyategura akarangira mu mahoro.

Ubufatanye hagati ya Polisi zombi kandi bwibanda ku guhanahana amakuru ku banyabyaha bitandukanye, gusangira abumenyi, amahugurwa n’ibindi,..

Ni muri urwo rwego kandi Polisi zombi zihanahana gahunda z’amahugurwa atandukanye , zifatanya mu guhangana n’ibiza nk’igihe habagaho impanuka yaguyemo Abanyarwanda benshi muri Tanzaniya mu myaka mike ishize kimwe n’ingendoshuri zikorwa mu gihugu cya Tanzaniya cyane cyane n’abiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Hagati aho, IGP Sirro ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, yasuye ibigo bitandukanye bikorera muri Polisi y’u Rwanda birimo Isange One Stop Centre giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Ikigo cy’icyitegererezo mu karere ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi asura Ishuri rya Polisi rya Gishali .

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze