LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Apôtre Paul Gitwaza yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.
Publish Date: vendredi 25 mars 2016
VISITS :5558
By Admin

Umuhango wo gusezera umurambo wa nyakwigendera Bishop Kajabika Ruben wabereye mu gihugu cy’u Burundi , witabirwa n’abavugabutumwa batandukanye bavuye imihanda yose kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016.

Mu gahinda kenshi kanagaragaraga ku maso , abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura umukozi w’Imana Bishop Ruben bagize umwanya uhagije wo kumusezeraho no kumusabira ku mana mu masengesho yayobowe na Rev Mudagiri Nowa , kuva ku isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa ( 7h00 – 12h00 ).

Umwe mu bantu bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Bishop Kajabika Ruben yatangaje ko umuhango wo gushyingura wakozwe mu isaha imwe kandi ugenda neza.

Uyu mugabo yanashimangiye ko umuryango wa nyakwigendera waruhari ugizwe n’umufasha we n’abana be.

Mu ijambo rye ati :” Twagiye gushingura saa 12h00 z’amanywa , dusoza saa 13h00 . Aba representant legaux bari bahari n’Abiburundi , harimo Bishop Manassin wa Geurison des ames , Bishop Mutokambari wa Minivame , n’abandi benshi cyane ntazi . Haraba Pasteurs barenga 100 , naho abari bavuye mu Rwanda nabonye Umu Pasteur witwa Jonathan sinzi Itorero ayobora , natwe twari twavuye muri Zion hamwe Representant legal supleant wa Zion muri RDC Bishop Timothe .”

Apôtre Paul Gitwaza ntiyabonetse mu muhango wo gushyingura mukuru we.

Apôtre Paul Gitwaza ari nawe muyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi , hari abatari bacye bari baziko ashobora kwitabira umuhango wo gusezera no gushyingura umuvandimwe we Bishop Ruben Kajabika, ariko siko byaje kugenda kuko batunguwe no kutamubona muri uwo muhango ? Ariko hari amakuru avuga ko ari m’urugendo rutagatifu mu gihugu cya Israheli.

Umwe mu bitabiriye umuhango wo gushyingura abajijwe niba yabonye Apôtre Paul Gitwaza muri uyu muhango wo gusezera nyakwigendera , yacubije ati :” Nta wari waje kuko ari muri Israheli , yari mu murimo w’Imana . Ntawundi yarikuwusigira , yasanze atasiga ataye Intama ntawe azisigiye , bituma rero atabona uko aza. Uwaruyoboye umuhango ni Umushumba bakoranaga Bishop Mukwiza Laurent. ”

Bishop Ruben Kajabika yari nawe mwana w’imfura kuri se Nyakwigendera Reverand Pasiteri Kajabika André , mu muryango w’abana barindwi . Yabaye cyane mu Bijombo muri Congo , aza kuba mu mujyi wa Kinshasa igihe kirekire ari naho yigiye amashuri ye .

IBITEKEREZO
jackie

Birababaje ndahojeje famille ya apôtre

Eric

Ariko ibaze kunanirwa guherekeza uwo muva inda imwe ngo ntiwota intama zonyine,huuuuuuu,Sha Gitwa uri umugabo gito gusa,na Obama yaje gusezera nyirakuru kenya nkaswe wowe tuuuuuu,ntaby'Intama wibeshya

rubera

ntibagaharabike umukoziwimana basebanya ngo gitwaza ntiyahabonetse harimpamvu yumvikana nibayari muri isireri nikure kandi azasura abana numugore kukoniwemuvandimwe wahafi ntaukunze kajabika kurusha uwobonse rimwe

Eric Gazon

Ni murecyeraho ! Ngewe nubundi sinigeze nemera Gitwaza ! Escro gentil.

Pape

Rest in peace Bishop Rubben.

Thierry

Kuba muri Israel bihuriyehe nogutinya gukandagiza ikirenge Bujumbura ! yatinye iki ko utakivuze ? il faut etre professionnel.

Tasnim Abdallah

Nibajye Hisha Yamutanzeko Igitambo. Manyanga Bajya Bakoresha Turayazi.

Hadassa

Ariko iyi titre usobanuye iki ? Imana ikomeze umuryango wa Reuben


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...