LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)
Publish Date: lundi 4 janvier 2016
VISITS :1110
By Admin

Donald Trump, umuherwe muri Amerika, akaba arimo no kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, yavuze ko aramutse atowe, gahunda afite ari ugufunga Perezida wa Uganda Yoweri Museveni n’uwa Zimbabwe Robert Mugabe.

Donald Trump aravuga ko aba bagabo bombi ngo ari abanyagitugu, bityo asanga bafite gahunda yo gupfira ku butegetsi.

Ubwo yiyamamarizaga i Washington, ari imbere y’abavuye ku rugerero, Donald Trump yashyize Robert Mugabe na Yoweri Museveni kuri gahunda ye ya mbere afite yo guhangana nayo.

Yagize ati “Hari abafite ibitekerezo byo kumva ko bazapfira ku butegetsi, iki nicyo gihe cyabo, ndashaka kubisubiramo ko ntazihanganira ubutegetsi bw’igitugu hirya no hino ku isi, cyane cyane cyane abagabo babiri bakuze, uwa Uganda na Zimbabwe.”

Robert Mugabe wa Zimbawe w’imyaka 91, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1987, naho Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 71 yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986.

Mu ijambo rya Donald Trump, yakomeje agira ati “Mugabe na Museveni bagomba gushyirwa kuri gahunda ko iminsi yabo ibaze, nzabafunga, niba abayoboye Amerika bararaniwe kubikora njye nzabyikorera.”

Donald Trump yakomeje avuga ko ngo Mugabe na Museveni bahaye isi ibibazo bikomeye, bityo ngo iki nicyo gihe ngo ibi birangire, nk’uko ikinyamakuru spectator.co.ke kibivuga.

Donald Trump

Perezida Mugabe na Perezida Museveni

Uyu mugabo ubarirwa akayabo k’amadorali miliyari 4, yunzemo ati “Niba Obama yarabatinye, ntabwo njye nzabatinya, niba Clinton na Bush barabatinye, ndetse Papa Francis akaba ashobora kugenda akabapfukama imbere, njye ntabwo nzagera kuri urwo rwego, ntabwo nzaterwa ubwoba, ndabizeza ko nzava hano ibi bibazo bya politike biri hirya no hino ku isi, ngire isi ahantu hari ubutabera.

Nubwo Donald Trump avuga ibi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda we aherutse kubwira abatavuga rumwe na we ko atazava ku butegetsi mbere y’umwaka wa 2056 kuko ari bwo bashobora kuzaba bagize ubushobozi bwo kuyobora igihugu

muhabura.rw

IBITEKEREZO
Eric

Harya ngo ni Trumph ?wagabanije ibibazo byumubyibuho ukugarije,mbere yo kureba ibibazo bitakureba,ibya afganisatan,Libia,Siria,uzaba ubyihoreye ?Uyu muzungu arasuzugura kweli'''''''....


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND...

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya...

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri...

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku...

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

NEW POSTS
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...