LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo
Publish Date: mardi 23 février 2016
VISITS :2312
By Admin

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (LONI), Ban Ki-Moon, ejo kuwa mbere yageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ahita yerekwa ishusho itariyo.

Ki-Moon uri mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kwirebera uko ibintu byifashe no kuganira n’abanyapolotike b’icyo gihugu uko amahoro yagaruka kimaze hafi umwaka kitayafite.

Ki-Moon ageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura yakiriwe n’abayobozi benshi b’icyo gihugu barimo Visi Perezida wa mbere, Gaston Sindimwo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Nyamitwe. Akarusho ariko n’uko yanakiriwe n’abantu benshi bamubyinira, bashaka kugaragaza yuko mu Burundi nta kibazo kandi mumby’ukuri gihari kandi gikomeye cyane.

Abo bategetsi b’u Burundi ariko bagiye kwakira Man Ki-Moon ku kibuga cy’indege bamugaragariza ishusho y’umutekano itariyo bagomba kuba baribeshye cyane kuko atashobora guhishwa ukuri kandi abakumubwira bahari.

Uretse abo bategetsi batandukanye b’u Burundi bagiye kwakira Moon aho ku kibuga cy’indege hari n’intumwa ye yihariye mu Burundi, Jamal Benomar kimwe na Ambasaderi wa LONI muri icyo gihugu, Paolo Lembo. Aba bazi neza uko ibintu byifashe muri icyo gihugu kandi nibo uwo munyamabaga mukuru wa LONI yumva kurusha abandi.

Mbere yo kubonana na Perezida Nkurunziza kandi Moon yabonanye n’abanyapolitike batavuga rumwe na leta nabo bamweretse uko ishusho yifashe. Amakuru dufite n’uko abo banyapolitike babwiye Ban Ki-Moon yuko mu ijoro ryabanjirije umunsi yageze mu Burundi hari abantu bane bishwe.

Ntabwo ibi by’abategetsi mu Burundi kwerekana ishusho itariyo Ban Ki-Moon ariwe ubikorewe bwa mbere. Mu ruzinduko nk’urwo delegasiyo y’abantu 15 bagize akanama k’umutekano ka LONI baherutse gukorera mu Burundi, Perezida Nkurunziza yabakiriye mu ntara ya Gitega iri mu Burundi rwagati, ashaka kugaragaza yuko no mu nzira zijya mu ntara ari amahoro.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko bakavuga yuko ubwo bitegetsi kugaragariza abashyitsi b’umunsi umwe cyangwa itatu yuko mu Burundi ari amahoro byoroshye cyane kuko n’ubundi aribwo ahanini buhungabanya uwo mutekano.

Ban Ki-Moon na bamwe mu banyapolitiki b’i Burundi

Bushobora rero kwihangana ntibugire abantu bwica kugeza igihe abo bashyitsi bazatahukira, nubwo kenshi binanirana abashinzwe umutekano bakica n’abo bashyitsi bagihari.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
sasu

Burundi bugifite Nyamitwe 2 ntago bwakira afite ubugome budasanzwe nakanyaro...

Paul Rwigamba

Abantu bane bonyine mu mujyi wose ? Abo bo ni ibisanzwe. Umujyi ntuburana n' impfu.

Eric

Muramwaye ibigambo gusa.

Ema

Ibyo kwigaragaza neza murabizi cyane ntawe ubibarusha niyo mpamvu mugomba kubigereka ku bandi

Ngwije

Muri Africa ntawerekana ishusho nyayo y' igihugu cye. uzanyereke umuzunguzayi cg mayibobo mu Mujyi hari mushyitsi waje. abantu bose bataha bazi ko abanyarwanda bose baba muri Hotel, Bambara costume, abakobwa baba bose bakeye uko ababaha amafunguro baba basa,... Ishusho nyayo imenywa n' abahatuye. natwe iyo turi ku kazi haje abashyitsi badutiza amakoti, bataha tukayasubiza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari...

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha...

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...