LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon
Publish Date: lundi 5 septembre 2016
VISITS :779
By Admin

Igihugu cya Gabon ubu kiri mu mwiryane watewe n’ibyavuye mu itangazwa ry’amajwi yo mu byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu cyumweru gishize.

Nk’uko komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yabitangaje kuwa gatatu w’igishize, mu bakandida 10 bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika uwegukanye amajwi menshi ni Perezida wari usanzwe ku butegetsi Ali Bongo, bikagaragara yuko yatsinze uwo bari bahanganye hafi, Jean Ping w’ishyaka Democratic Nouvelle, ku majwi ibihumbi 5000 gusa. Komisiyo y’amatora igaragaza yuko Bongo yabonye amajwi angana na 49.8 %, naho Ping abona angana na 48.2 %.

Komisiyo y’amatora imaze gutangaza yuko Ali Bongo yatsinze amatora, abayoboke ba Ping babyamaganiye kure akavuyo n’isahura biratangira. Habanje gutwikwa inyubako inteko nshingamategeko ikoreramo nyuma haza no gutwikwa inyubako bituranye ndtse n’ahandi mu murwa mukuru, Libreville.

Ali Bongo watowe n’amajwi 49.8 %

Ababikurikirana bavuga yuko abashinzwe umutekano bamaze kwica abantu bakabakaba 30 n’abandi benshi cyane bakaba bamaze gutabwa muri yombi. Minisitiri w’umutekano muri icyo gihugu, Pacome Moubelet Boubeya, ariko we akabwira itangazamakuru yuko abaguye muri ubwo bushyamirane ari batatu gusa naho abatawe muri yombi bakaba 1000.

Uyu munsi umunyamabanga mukuru wa LONI, Ban Ki-Moon yasohoye itangazo ryiyama ubutegetsi muri Gabon n’abatavuga rumwe nabwo yuko umuryango ayoboye ukomejwe guterwa impungenge n’umwuka mubi ukomeje kwigaragaza muri Gabon, agasaba buri ruhande gushyiramo akarwo ngo ubwicanyi n’urundi rugomo bihagarare.

Jean Ping watowe n’amajwi 48.2 %.

Moon yasabye leta kudakoresha imbaraga ifite guhohotera abatavuga rumwe nayo, anasaba abo batavuga rumwe nayo kuvuga mu ijwi riranguruye babwira abayoboke babo yuko batari kumwe nabo mu imvururu bateza. Uwo munyamabanga mukuru wa LONI anaha amabwiriza intumwa ye muri Afurika yo hagati, Abdoulaye Bathily, gukurikiranira hafi ibibera muri Gabon kugira ngo umwuka mubi uhoshwe.

Perezida Ali Bongo ni umuhungu wa Omar Bongo wabaye Perezida wa Gabon kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1968. Omar Bongo yamaze imyaka 42 ku butegetsi, abukurwaho n’urupfu muri 2009 aho yasimbuwe n’umuhungu we, Ali Bongo ubu ugiye gutegeka indi manda y’imyaka irindwi.

Umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki-Moon

Jean Ping yari umutoni cyane wo muri famiye ya Omar Bongo akaba yarakomeje kumuba hafi nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Pinga yanabyaranye abana babiri na mushiki wa Ali Bongo ariko ubu intwaro ye nini ikaba ari ukwamagana ubutegetsi bwa famiye Bongo agereranya n’ubwa cyami !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu...

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar...

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...