LATEST NEWS
Mu Rwanda
Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje
Publish Date: jeudi 5 mai 2016
VISITS :3085
By Admin

Bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo biyemeje gufasha Perezida Jacob Zuma ngo ashobore kwishyura amafaranga y’igihugu yakoresheje ku nyungu ze bwite.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangaza makuru bitandukanye muri Afurika y’Epfo ubuyobozi bwa ANC bwamaze gutangaza yuko buzashyiraho ikigega cyo gufasha Zuma kwishyura amafaranga y’igihugu urukiko rwamutegetse ni iya Mpumalanga, Free State, North West na Ehlanzen.

Perezida Jacob Zuma w’imyaka 73 y’amavuko akurikiranweho kuba yarakoresheje amafaranga y’igihugu kuvugurura inyubako ye bwite iri mucyaro
iwabo Nkandla muri Kwazulu Natali. Ubutegetsi buvuga yuko iyo nzu yasanwe kubera impamvu zo gucunga neza umutekano w’umukuru w’igihugu ariko umuvunyi mukuru, Thuli Madonsela akavuga yuko ataribyo.

Raporo y’umuvunyi mukuru yasohotse muri 2014 igaragaza yuko atari ukuri kuko hari bimwe byakozwe kuri iyo nyubako bitajyanye n’umutekano wa Perezida. Madonsela agatanga urugero rw’ibiraro by’inka byubatswe, inzu y’imyidagaduro itandukanye harimo n’aherekanirwa za filimu (amphitheater), sale yo kwakiriramo abashyitsi, ibirugu by’inkoko kimwe n’ahakorerwa imyidagaduro yo koga (swimming pool), ariko abo ku ruhande rwa Zuma bakavuga yuko iyo swimming iri mu bijyane n’umutekano ngo kuko ishobora kwifashishwa kuzimya inkongi y’umuliro !

Ibiro by’umuvunyi mukuru bivuga yuko isanwa ry’iyo nyubako bwite ya Zuma ryatwaye leta akayabo kangana n’amadolari miliyoni 16 ($16), bitegeka Perezida Zuma yuko yakwishyura nibura $ 680,000) ya byabindi byakozwe ariko bitajyanye n’umutekano w’umukuru w’igihugu.

Mu mpera z’ukwa gatatu urukiko rushinzwe itegeko nshinga rwarateranye, abacamanza bose uko ari 11 banzura yuko Perezida Zuma yasuzuguye bamuha igihano cyo kugawa anategekwa yuko agomba kwishyura ayo mafaranga bitarenze iminsi 105.

Aha rero niho bamwe mu bayobozi ba ANC batangiye ibyo byo gushakisha uko bakusanya amafaranga ngo bagoboke Zuma yishyure kuko atishyuye yaba ari mu mazi abira, birimo no kuba yakurwaho icyizere.

Perezida Jacob Zuma

Amakuru afatika agaragaza yuko ibi nabyo by’abo muri ANC gushaka kugoboka Zuma ngo bamufashe kwishyura ayo mafaranga,yakoresheje bujura, bishobora kuzateza ibindi bibazo kuko hari bamwe muri iryo shyaka usanga batabishyigikiye.

N’umunyamabanga mukuru wa ANC ku rwego rw’igihugu, Gwede Mantashe, avuga yuko ubwo buryo bwo gushaka kugoboka Zuma bufite inenge ngo kuko buhera hejuru bujya hasi, akavuga yuko ari bibi cyane ubuyobozi bwa ANC ku rwego rw’intara gutegeka ibyo ubwo hasi (branches) kugendera ku byifuzo byabwo.

Inyubako za Nkandla, zazaniye Zuma ibibazo ashobora kutazikuramo

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
saba ramos

Umuvunyi akavuga ati ibyo Perezida yavuze sibyo ndabihakanye !! Kandi agakomeza akaba kuri poste ye !!!!!! Ewana

saba ramos

Cyokora imikorere y'ibihugu iratandukanye PE !!!!! Ngo abacamanza bemeje ko yasuzuguye bamufatira igihano cyo kugawa no kwishyura😠!!!!!!!!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...