LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Biro Politiki ya FOREBU : Niyombare yatorewe kuyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Nkurunziza
Publish Date: jeudi 28 janvier 2016
VISITS :2480
By Admin

Haherutse gushingwa umutwe wa politike wo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza, abawugize bakaba baratoye Major General Gadefroid Niyombare kuwubera umuyobozi.

Uwo mutwe ukorera ahanini mu buhungiro wiswe Republican Forces of Burundi (Force republican du Burundi), FOREBU, ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

FROREBU ifite kandi umutwe w’ingabo uyobowe na Major General Philibert Habarugira, akaba yungirijwe na Colonel Gilles Ndihokubwayo (army chief of staff). Umuvugizi ni Edward Nibigira wari umuyobozi wo hejuru muri polisi y’igihugu kuri ubu butegetsi bwa Nkurunziza.

Major General Niyombare ni umwe mu bantu bari hafi na Perezida Nkurunziza ariko aza kwamagana gahunda yafashe Mata 2015 yo kuzongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, aza no kuyobora kugeta yapfubye tariki 15/05/ 2015.

Nyuma yaho Niyombare yashoboye guhungana n’abandi mubo bari bafatanyije uwo mugambi wa kudeta ariko abandi barafatwa barafungwa. Mu bafunzwe harimo bane baherutse gukatirwa igifungo cya burundu naho abandi icyenda bakatirwa imyaka 30, umwe umwe.

Gen. Godefroid Niyombare

Niyombare w’imyaka 49 yari umwe mu ba kamanda ba CNDD-FDD ikiri mu ishyamba, muri Mata 2009 aza kugirwa umugaba mukuru w’ingabo, yigeze no kuba amasaderi muri Kenya. Mu mpera za 2014 yagizwe umukuru wa za maneko ( Services de renseignements, SNR) ariko muri Gashyantare 2015 akurwa kuri uwo mwanya kubera yuko yari yasinye ku rwandiko rwamaganaga yuko Nkurunziza ya kwiyamamariza manda ya gatatu.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu...

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya...

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba...

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga rw’Abavoka

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga...

’Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

’Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima...

NEW POSTS
# Umwiherero : ’Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ’, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

1er-03-2017

# Umwiherero : ’Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ’, uri...

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

28-02-2017

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu...

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...