LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Bujumbura : K’umuhanda wa Ntega hafashwe imbunda 6 zo mu bwoko bwa Kalashinkov, Roquette imwe n’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :593
By Admin

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015, mu gace ka Ngagara muri Komini Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura abasirikare n’abapolisi bahafatiye imbunda 6 zo mu bwoko bwa Kalashinkov, Roquette imwe n’amasasu kimwe n’ ibindi bikoresho bya gisirikare birimo n’ umwambaro wa gisirikare.

Umuvugizi wa polisi Pierre Nkurikiye yemeje ayo amakuru, ko izo ntwaro zakuwe k ’umuhanda wa Ntega uri muri karitsiye ya gatandatu mu Ngagara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Yongeraho hafashwe n’abantu bibiri kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.

Nkuko bitangazwa n’itangazamakuru rikorera mu Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko ngo bafashe izo mbunda bagendeye ku makuru bahawe n’abenegihugu baba hafi y’aho zakuwe.

Umuvugizi wa polisi asaba Abarundi ko uwuzi aho cyangwa utunze intwaro atabifitiye uruhushya, yabigeza ku bashinzwe umutekano kugira ngo bifatwe bitarakoreshwa mu kwica abantu.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo...

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya - ISSA HAYATOU yatsinzwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona...

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe