LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Bujumbura : Intambara yahinduye isura, imbonerakure ziri gusambanya kungufu abagore baba Tutsikazi, Polisi ibahagarikiye
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :3297
By Admin

Uyu munsi ibisasu bikomeye byiriwe biraswa muri Bujumbura aho umubare w’abantu bishwe n’abakomerekejwe utaramenyekana neza.

Abadutarira amakuru, mu Burundi tudashobora kuvuga amazina kubera impamvu z’umutekano wabo, bavuga yuko ibyo bisasu byagwaga hafi y’ibiro by’umujyi wa Bujumbura biturutse mu Bwiza no muri Jabe ho muri komine Mukaza ahari ibiro bya polisi y’igihugu.

Ntabwo biramenyekana niba ibyo bisasu byaraswadwa n’abarwanya ubutegetsi ubwayo ku gira ngo ibone uko yiyicira abatavuga rumwe nayo nk’uko amakuru atugeraho ahamya yuko leta ijya ibikora. Ariko abantu badafite aho babogamiye bagahamya yuko bigomba kuba byakozwe n’abarwanya ubutegetsi ngo basenyagure igipolisi cyabamariye abantu !

Ikindi n’uko muri iki gihe ubutegetsi bwa Nkurunziza bwotswa igitutu n’amahanga ngo bwemere imishyikirano kimwe n’ingabo nyafurika zajyayo gucunga umutekano butakwifuza yuko hari isasu ryaturikira muri icyo gihugu mu rwego rwo kugaragaza yuko umutekano uhari, yuko rero bitari ngombwa yuko izo ngabo z’amahanga zajyayo !
Uretse ibyo by’ibisasu hari ibindi bikorwa bibi byagaragaye mu mujyi wa Bujumbura muri iyi weekend turangije aho imiborogo y’abagore n’abakobwa baba Tutsikazi, yumvikanaga yuko basambanyijwe ku ngufu n’abantu bari bahagarikiwe n’abapolisi n’imbonerakure. bikavugwa ko ari igipolisi n’imbonerakure zabikoraga zambaye gisivile.

Polisi y’Uburundi

Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Martin Nibyabandi ntabwo ahakana yuko ibyo byabayeho ariko akavuga yuko ariko bisanzwe bidafite aho bihuriye n’ibibazo ubu u Burundi burimo.

Uretse abagore gufatwa bagasambanywa ku ngufu ariko ngo hari n’abakorerwaga ibyo bya mfurambi bakaburirwa irengero, urugero rukaba urw’umugore witwa Irakoze Christine wasambanyijwe bucya noheli iri bube na n’ubu akaba ataraboneka !

Yakorewe ibyo bya mfurambi ahitwa Kivuga muri Bujumbura y’icyaro ariko ubusanzwe akaba yari atuye Cyarama muri Bujumbura y’umujyi.

Polisi

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
NIKUZE GERARD

ark mana we ! ark abanya ma sengesho baje bakamfasha tugasengera abaturanyi b'abarundi maze imana yo mugihugu cyo mw'ijuru igatabara ubwoko bwayo ark nyagasani abo ba mama na bashiki bacu barazira n nyagasani ko wavuze ko uzasaba azahabwa kdi uzashaka azabona none mana nkweretse bene data ba barundi ubacyize kuko witwa umukiza nyagasani ndagushimiye kuko wumvise gusaba kwajye kdi nyagasani ubarambikaho ikiganza cyawe mw'izina rya yesu amen.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...