LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuye ku izima bwemeye imishyikirano n’ababurwanya
Publish Date: dimanche 17 janvier 2016
VISITS :1036
By Admin

Nyuma y’igihe kirekire ubutegetsi mu Burundi bugaragaza yuko butiteguye kugirana imishyikirano n’ababurwanya noneho bwavuye ku izima bwemera yuko bwiteguye kujya mu mishyikirano nta mananiza ayo ariyo yose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Allain Nyamitwe, ejo ku mugoroba yabwiye abanyamakuru i Daer es Salaam yuko kubera impamvu zo gushaka gukura igihugu mu kaga kirimo Bujumbura yiteguye kugirana imishyikirano n’umuntu uwo ariwe wese wafasha ngo ayo mahoro agaruke mu gihugu, hatitawe ku mutwe wa politike cyangwa ishyirahamwe yaba arimo !

Ubutegetsi mu Burundi kwemera imishyikirano nta mananiza bigomba kuba hari izindi mbaraga zibiri inyuma kuko bwari bumaze iminsi bwaranangiye buvuga yuko bugomba kugirana imishikirano n’uwo bwishakiye.

Ubwo imishyikirano y’Abarundi yatangizwaga Entebbe muri Uganda mu byumweru bubiri bishize, Nyamitwe yariyavuze yuko Bujumbura idashobora gupfa igiye mu mishyikirano n’abarwanya ubutegetsi cyane abari mu mugambi wo gushaka gukorera kudeta Nkurunziza cyangwa abagaragaje kuba bari bahuje umugambi. Abanyapolitike bose bahunze u Burundi, Bujumbura ibashyira muri ka gatebo k’abari bashyigikiye kudeta !

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Nyamitwe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, nawe yaraye abwiye abanyamakuru aho Dar es Salaam yuko Burundi kuba bwemeye imishyikirano Bugomba kugira vuba na bwangu bukaganira na Uganda kugira ngo babeho inamayihutirwa y’Abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo nayo itegure byihutirwa iy’abakuru b’ibihugu ngo bige kuri icyo kibazo cy’u Burundi.

Mahiga wari wicaranye na Nyamitwe muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yavuze yuko baba byiza ibyo biganiro by’abarundi byatangira mu byumweru bibiri.

Agathon Rwasa mu mishyikirano Kampala

Perezida Museveni wa Uganda niwe watoranyijwe kuzaba umuhuza muri ibyo bibazo by’Abarundi, akaba yarahisemo yuko ibiganiro bizajya bibera Arasha muri Tanzania. Aho Arusha niho amasezerano yagaruye amahoro mu Burundi muri 2003, akaba ari nayo yateguriye Petero Nkurunziza inzira yo kujya ku butegetsi muri 2005.

Izo mvururu ziri mu Burundi zatewe n’uko Nkurunziza yashatse kwiyamamariza manda ya gatatu kandi ayo masezerano ya arusha ateganya manda ebyiri gusa z’imyaka itanu itanu.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti...

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona...

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...