LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Abandi basirikare 11 bakomeye bongeye gutoroka
Publish Date: samedi 20 août 2016
VISITS :2254
By Admin

Mu gisilikare cy’u Burundi haranuka urunturuntu, hari abasirikare 11 bakuru baheruka gutoroka barimo abataragarutse mu gihugu bashoje ubutumwa bagiye boherezwamo hanze kubera ubwoba bw’uko bashobora gufatwa bageze mu gihugu.

Nkuko umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Colonel Gaspard Baratuza abivuga, ngo ubwo bwoba bwaturutse ku ntonde zakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga ko abasirikare baziriho baba bashakishwa ngo bafatwe.

Ibyo bigahurirana n’andi makuru yavugaga ko hari abasirikare bamaze iminsi bafatwa cyane cyane mu ishuri rikuru rya gisirikare ISCAM bakajyanwa mu nzego z’iperereza ndetse abandi bakaburirwa irenegero.

Colonel Baratuza yemeje ko hari abasirikare bataye amasomo haba mu Burundi cyangwa, bakaba hari n’abanze gutaha barangije ubutumwa boherejwemo hanze y’u Burundi, barimo abanyeshuri batanu muri kaminuza ya gisirikare Iscam y’i Bujumbura, bane kuri 17 bari barangije amasomo y’imyaka itanu barimo mu gihugu cya Ethiopia na babiri mu Bubiligi bari batararangiza amasomo.

Colonel Bartuza avuga ko abo bose batorotse babitewe n’ubwoba bw’ibyo babonye byanditswe ku mbuga za internet zitandukanye.

Ku bwa Colonel Baratuza ngo nta musirikare waru ukwiye guterwa ubwoba n’ibyandikwa hirya no hino.

Kuva haba igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi na bamwe mu basirikare mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize, hari abasirikare bagiye baratoroka abandi baricwa.

Colonel Baratuza

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu...

I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi...

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...