LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Abantu 4 baraye bishwe urw’agashinyaguro abandi bakomeje guhunga
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :1293
By Admin

Mu duce dutandukanye tugize umurwa mukuru Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi hakomeje kuvugwa iyicwa ry’abantu ndetse n’igihiriri cy’abantu barimo guhunga bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuharangwa.

Abantu bane baraye biciwe ku Mutakura, Cibitoke na Buterere barashwe kandi ngo ijoro ryose haraye havuga amasasu.

Babiri biciwe ku Mutakura, undi wiciwe mu Cibitoke, amakuru atangazwa na BBC avuga ko bahise bamukuramo umutima.

Uwa kane yiciwe i Buterere, na we akaba yaciwe umutwe nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa polisi Pierre Nkurikiye. Yemeza kandi ko abaguye ku Mutakura bashobora kuba ari "Abagizi ba nabi" barimo barasana n’abashinzwe umutekano.

Aya makuru dukesha igitangazamakuru mpuzamahanga BBC, avuga ko uwiciwe mu Cibitoke yari umukozi w’ishyirahamwe ry’ubwishingizi Jubilée.

Umuvugizi wa polisi yemeza ko yishwe ‘n’abagizi ba nabi amaze kurenga aho inzego zishinzwe umutekano zari zamubujije kunyura, zimubwira ko bitemewe kuhanyura.’’

Ku muhanda munini wa Mutakura na Cibitoke, iri joro ryo ku wa gatatu rishyira kuri uyu wa kane bwacyeye ufunze. Kugeza ubu ntawe uwunyuramo ajya mu Ngangara cyangwa ngo asohoke ava ku Mutakura cyangwa Cibitoke.


Abantu batangiye guhunga.


Benshi bikoreye matela n’ibikoresho byo mu nzu. Abandi imizigo bayishyize ku magare.


Ababishoboye babitwara mu mamodoka yabo.


Bamwe bavuga ko bagiye kuba basabye aho kurara mu baturanyi babo.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
Nyiramuhire

None ko mutavuga uwaze ko abanyagihugu bazoja babarasa ku murango. Bikaba vyarashizwe mu ngiro.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda