LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Burugumesitiri wa Bujumbura yagabweho igitero gikomeye
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :656
By Admin

Abantu bitwaje intwaro bateye urugo rwa meya w’umujyi wa Bujumbura mu gace ka Rohero mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ku ya 16 Ugushyingo 2015.

Ibinyamakuru bitandukanye mu Burundi bivuga ko imodoka irimo abarwanyi yateye urugo rw’uwo muyobozi, Freddy Mbonimpa, bagatera gerenade ebyiri, bakarasa n’urufaya rw’amasasu kuri iyo nzu ariko abarinzi bakabasubiza inyuma.

Kugeza ubu abaguye muri icyo gitero ntibaramenyekana ariko inzu yangiritse bikomeye.

VOA ivuga ko Leta y’u Burundi yatangaje ko yiteguye ibiganiro hamwe n’Abarundi bari mu gihugu no hanze yacyo.

Ni nyuma y’uko Umuryango w’abibumbye n’uw’Ubumwe bwa Afurika bisabye ko Perezida Nkurunziza n’abamushyigkiye bitabira ibiganiro byateguwe na EAC biyobowe na Yoweri Museveni.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Alain Nyamitwe yavuze ko ku ya 13 Ugushyingo batangiye ibiganiro hagati y’amashyaka kandi ko biri kugenda neza.

Imvururu zatangiye kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu, abasaga 240 bamaze kwicwa naho ababarirwa mu 200 000 bahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
semenya

Harya ubu ngo ni leta ishaka kwica na ba meya kandi aribo bashinzwe gucengeza amatwara yayo. Ibi ni byabindi byabaye muri za 90-94 bikitirirwa Habyara. Maze iyo bamaze ku kwihandika niyo wavuga ntawe ukumva. Nasabaga abashingantahe bazima guhaguruka bagakora ingendo zamagana ibi hirya no hino kwisi kandi bekerekana uruhare rwa bantu bose babifitemo uruhare.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu...

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

’ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ’- Perezida Kagame

’ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ’- Perezida Kagame

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...