LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Havutse umutwe wa gisirikare wiyemeje gukuraho Petero Nkurunziza ku ngufu
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :2898
By Admin

Lit Col Edouard Nshimirimana yatangaje ko hari umutwe w’abarwanyi wavutse mu gihugu cy’Uburundi witwa Forces républicaines du Burundi FOREBU ugizwe n’amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, aravuga ko ubutumwa babonye mu buryo bukoreshejwe amajwi, bongera kuvugana na Lit Col Edouard Nshimirimana binyuze kuri telefoni ngendanwa, yavuze ko FOREBU yashinzwe hagamijwe kurinda abenegihugu n’ibyabo.

Yavuze ko intego bafite ari iyo gukuraho ubutegetsi ku ngufu kugira ngo hongere habeho iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha.

Lieutenant Colonel Edouard Nshimirimana yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko kubera ubutegetsi bw’Uburundi bukomeje gukora ibikorwa bibi, kandi bukaba bwerekanye ko budashaka ibiganiro, akaba ari cyo cyatumye bahitamo gukoresha ingufu kugira ngo barinde abenegihugu no gusubiza icyubahiro amasezerano ya Arusha.

Lit Col Nshimirimana arashinja umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza kuba yaratumye habaho gucikamo ibice mu gisirikare n’igipolisi mu gihe byari intangarugero.

Lit Col Edouard Nshimirimana yari asanzwe ashinzwe itumanaho n’amakuru mu gisirikare cy’Uburundi, yatorotse igihugu tariki ya 26 Nzeri 2015.

Lit Col Edouard Nshimirimana

Amakuru atugeraho aravuga ko yaba ari umwe mu bayoboye ibiro bikuru by’igisirikare kirwanya leta iyobowe na Nkurunziza. Iki gisirikare kigizwe ahanini n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
papy

mwaretse gukomeza kwivanga mubyuburundi koko ! harya mubona u Rwanda amaherezo rutazahura nikibazo ?

warrior

imana ifashe uburundi

lamaa

nkurunziza yarekuye bitamugwa nabi

Nsengiyumva

@ John, witega abanyarwanda iminsi na Mzee Kabila yigeze kuvuga nka Nkurunziza, ushatse watuza kuko gushotora u Rwanda kuwariwe wese ntibizamugwa neza, igihe kizamusubiza, Nkurunziza nakomeze kwica abantu uko yishakiye,,,,

john

Nta gishya kirimo kuko barasanzwe, Nkurunziza yarababwiye ngo" bazashira nk ifu Y iminjira" Walt and see, agapfa kaburiwe ni impongo , uzotanguza ingwano izoherera iwe.

kadogo

Eric mwaretse gushinyagura jye ndi iburundi, nawe NGO bazashira nkubushize ? hashize abateyese, ko ahubwo bishe abaturage hafi yokubamara. bwakeye mugitondo umuvugizi w'igisirikare avugako hapfuye abateye 12, hanyuma abandi hafi 200 baje gupfa cute gute kandi ibitero byarangiye ?!! mwibaze named nkabagabo. uretse ko weyiyemereye NGO 89 da. umututsi wese babonye baramwishe twabyiboneye namaso yacu, ibitero byararangiye bakomeza kwica abantu mugihe kirenze amasaha 24

Safe

Eric ibyo ivuga nibyo. Ubundi mu kinyarwanda turavuga ngo"Inkuguzi y'inkware ishoka agaca kayireba !"

codo ottomanh

uburundibwakwikubise agshyi bukarekagoramumvururu

Marshall

Hishwe rubanda rurengana wivuga ngo bazashura ! Ntibazaba barasa amashaza beana

Eric

Muribeshya bazashira nkabubushize bateye ibigo byagisirikari.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...