LATEST NEWS
Mu Rwanda
Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba
Publish Date: lundi 21 novembre 2016
VISITS :2785
By Admin

Buri tariki ya 19 Ugushyingo, Leta y’u Burundi n’ishyaka CNDD FDD bizihiza umunsi mukuru w’abarwanyi “journée du combattant’’, muri ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize Imbonerakure nizo zakoze umwiyereko zikora ibisa nk’ibya gisirikare ariko ibyo bikaba bikomeje gutera benshi ubwoba.

Ibirori byaberaga mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, Imbonerakure zitambuka imbere y’imbaga mu myiyereko zihetse intwaro ku ntugu ndetse zinambaye inkweto za butine.

Ibi bikorwa by’Imbonerakure bikaba byarakuruye ubwoba mu baturage bari baje muri ibyo birori ndetse banatangaza ko ibyo byakagombye gukorwa n’abasirikare b’igihugu mu gihe ari umunsi mukuru wizihizwa mu gihugu ariko bigakorwa n’Imbonerakure z’ishyaka rimwe.

Izi ntwaro bari bahetse ngo ni ibiti bibaje nk’imbunda ya kalachnikovs, ibindi bibajije nka za loketi ndetse na positoli, ibi bikaba bitera abaturage impungenge ko bifite icyo bisobanuye kandi kibi.

Urubyiruko rwari ruri muri iyi myiyereko bakaba bari hagati y’imyaka 15 na 25 nk’uko RPA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo bisobanuye ko abo bana batahoze ari abarwanyi ba CNDD FDD bitewe n’imyaka yabo.

Imyiyereko nkiyo ikaba yaranakorewe mu Ntara ya Muyinga, aha ho zikaba zitari zambaye imyenda isa nk’iy’Imbonerakure z’i Kayanza. Mu Cibitoke ho zikaba zizindukira muri iyi myitozo buri gitondo.

Perezida Nkurunziza wizihirije uyu munsi mukuru i Rutegama, mu Ntara ya Muramvya akaba yaragize icyo avuga kuri izi Mbonerakure : “iyo havuzwe intambara, rimwe na rimwe bamwe ntibumva igisobanuro neza, intambara ni ikintu icyo aricyo cyose kiza gishingiye ku ngengabitekerezo runaka, cyangwa imyitwarire ituma umuntu ahaguruka agafata intwaro akarwana, akarwana afite imbaraga kubera ko intekerezo ze, imyitwarire n’ibindi bikorwa bye byiza biza bivuye ku bushake bw’imana n’ubw’abantu, ni uko indwanyi zacu zavutse, ku bw’ubushake bw’Imana n’ubw’abantu.

Leta y’u Burundi yagiye ishinjwa cyane guha intwaro Imbonerakure nyuma nazo zigasubira inyuma zikirara mu baturage zibica, ngo zikaba zarahawe izi ntwaro ubwo ziteguraga guhangana n’abataravugaga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya 3.

Leta y’u Burundi ikaba yaragiye ibihakana, ariko iyi myitozo zikora isa nk’iya gisirikare ikaba itera benshi kwibaza urugamba bitegura dore ko na Loni iherutse gutangaza ko ibikorwa i Burundi bisa nk’ibitegura jenoside.

Epithase Nshimirimana, umuyobozi w’ishyaka MSD avuga ko ibikorwa by’Imbonerakure ntaho bitaniye n’Iby’nterahamwe zo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zaje no kwijandika mu bwicanyi muri iyi jenoside 1994.

IBITEKEREZO
Elifasi nimagaritse

Ibyo hakora byose imana ira babona imbonera kure zakora ibyabo ntabwo hakora ibi roranye ni bya kisirikare au batubwira koko nabo karabasirikare tukabimenya ko igisirikare cu Burundi congezwe imana irabe ububi bwa basubiza iinyuma uburundi bikatuma ata tera mbere tufite aka taretse karasema ugutwi kwimpene kuvira munkono byeeeeeeeee murakoze kumpa aka kanya


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana