LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe
Publish Date: lundi 2 janvier 2017
VISITS :1183
By Admin

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017, Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije mu gihugu cy’u Burundi yishwe arashwe mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu Minisitiri Niyonkuru Emmanuel yarashwe n’abantu bataramenyekana ariko umugore wari kumwe nawe akaba yahise atabwa muri yombi ngo akorerweho iperereza.

Urupfu rw’uyu muminisitiri rwemejwe na Perezida Nkurunziza abinyujije ku rubuga rwa Twitter yihanganisha umuryango wa nyakwigendera Emmanuel.

"Le ministre Emmanuel Niyonkuru a été assassiné cette nuit. Condoléances à la famille et à tous les burundais. Ce crime ne restera pas impuni

— Pierre Nkurunziza (@pnkurunziza) January 1, 2017"

Minisitiri Emmanuel yarashwe mu gihe mu minsi yashize abantu barimo n’abo mu gipolisi cy’u Burundi na none bagabye igitero ku muvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Nyamitwe Imana igakinga ukuboko ariko umwe mu bari bamurinze akahasiga ubuzima.

Minisitiri Niyonkuru yari mu bwoko bw’Abatutsi akaba yari no mu ishyaka riri ku butegetsi akaba ari nawe ubaye umuminisitiri wa mbere wishwe kuva havuka imvururu muri kiriya gihugu guhera mu mwaka wa 2015.

Minisitiri Niyonkuru Emmanuel

IBITEKEREZO
Rugero

singirango ubwo bari barangij'amasengesho bari bazany'umwuka mwiza ?none bakomeje kumesa

Moken

Ubu ko u Rwanda rwabagoreweho Nkurunziza na Nyamitwe noneho uru rupfu bararushyira ku Rwanda bahereye he ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali - Polisi

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali -...

Kigali : Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Kigali : Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...