LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Mu rugo rw’uwahoze ari Perezida hafatiwe imbunda irimo amasasu
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :1329
By Admin

Imbunda yo mu bwoko bwa Kalachnikov irimo amasasu 19 yafatiwe ku rugo rwa Col Jean Baptiste Bagaza wahoze ari Perezida w’Uburundi usanzwe atuye muri komine ya Rutovu intara ya Bururi.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru gikorera mu gihugu cy’ Uburundi, iyi mbunda yatoraguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015.

Amakuru dukura muri iki gihugu aravuga ko iyo mbunda yafashwe na Guverineri w’intara ya Bururi Christian Nkurunziza ari kumwe n’ushinzwe iperereza muri iyo ntara.


Colonel Jean Baptiste BAGAZA yahoze arongoye Uburundi.

Ku rundi ruhande ariko, iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko imbunda yafatanwe abakozi ba Colonel Jean Baptiste Bagaza, ari bo Pascal Ndayishimiye na Aimable Nduwayo.

Aba bamaze gutabwa muri yombi n’igipolisi cy’Uburundi bahoze ari abasirikare mu Burundi, biyemerera ko iyo mbunda bayihawe n’umukoresha wabo Col Jean Baptiste Bagaza kugira ngo barinde urugo rwe.

Nyamara ariko Col Bagaza yemera ko ari we wayibahaye kuko asanzwe afite uburenganzira bwo gutunga imbunda.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...