LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba
Publish Date: vendredi 1er avril 2016
VISITS :2490
By Admin

Jacques Bihozagara wahoze ari ministiri muri leta ya RPF nyuma ya jenocide biravugwa ko yaguye mu Burundi aho yari afungiye.

Amakuru y’urupfu rwa Bihozagara Jaques yakwirakwishwe kumbuga za Internet kuri Twitter na Facebook,ku ya 30/03/2016 avuga ko yaba yishwe arozwe aho yari afungiye muri gereza ya Mpimba mu Burundi.

Aya makuru kandi yemejwe n ’Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Rugira Amandin
wavuze ko babonye ayo makuru ko Bihozagara yapfiriye muri gereza ya Mpimba kuri aya manywa tariki 30/3/2016 ko ariko bataramenya impamvu y’u rwo rupfu.

Bihozagara yamenyekanye cyane mu gihe cyi intambara yokubohoza igihugu aho yayoboye delegation ya abaministiri ba RPF baje muri CND bagombaga kurahira muri leta yateganywaga na amasezerano ya Arusha.

Nyuma yokuba minisitiri yabaye ambassador w’u Rwanda mu Bufaransa.

Ifatwa rya Jacques Bihozaga ryamenyekana kuva tariki ya 8/12/2015 yavugaga ko Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda ari mumaboko yinzego z’ubutasi mu burundi .

Icyo gihe ikigo cy’itangazamakuru AFP cyavugaga ko umwe mubayobozi b’inzego z’ubutasi mu Burundi yemeje aya makuru ko Bihozagara Jacques yafashwe akekwaho ubutasi
.
Ayomakuru y’ifatwa rya Jacques Bihozagara yemejwe kandi n’umunyamabanga wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Burundi Fidele Munyeshyaka.Yavuze ko bazi ko yafashwe ariko batazi impamvu.

Yavuze ko kuva,Jacques Bihozagara yahora agira ingendo mu Burundi aje mu mirimo yiwe bwite.

Jacques Bihozagara

Iyicwa rya Bihozagara rije gato umubano hagati wa u Rwanda n’u Burundi ukomeje guzamo ibibazo bikomeye nyuma yaho mu minsi ishije umuyobozi wa CNDD/FDD akaba na Perezida w’Inteko Nshingamategeko avuze ko Perezida Kagame ashaka gushora jenocide mu Burundi, ariko leta y’u Rwanda ikaba itaramushubije.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Benempinga Jean Claude

Mzee Bihozagara ,imana ikwakire mu bayo,waharaniye ibohorwa ry,igihugu cyawe ubigeraho ufatanyije n,abandi bakundaga igihugu,wari waragiye muza bukuru wikorera ibyawe,none uzize akarengane k,amafuti k,abagizi ba nabi,Imana ikunda umuryango wawe n,abanyarwanda muri rusange,ntizatinda kuguhorera,tuzahora tukwibuka Ku byiza wakoze,Imana iguhe iruhuko ridashira my bayo.

Nsanzineza Gaetan

Jacques Bihozagara aratubabaje ntabwo byumvika uburyo inzirakarengane kandi watanze imbaraga ze mukubaka urwanda apfa ruriya rupfu muri gereza umuriro abarundi bari kwatsa umuriro kandi back fire igomba kubagarukaho !

JeanBosco

UYumugabo,ntakindiazize,azizeimpanvuza,poritike.kandi ndahamyako,atabarutse arunwere,kuko ntacyoyahamijwe,nubutabera,aha ! Ngiyo afurika,yacu

Jean paul

Ariko koko buriya u Burundi buradushakaho iki ? Si Aka munanira ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...