LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Maj Salvator Katihabwa na we yishwe n’abataramenyekana
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :1295
By Admin

Umusirikare mukuru Maj Salvator Katihabwa wo mu gihugu cy’Uburundi mu ijoro ryakeye ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, yiciwe hafi y’akabari ka visi perezida w’inteko nshingamategeko umutwe wa sena.

Amakuru amaze gutangazwa n’ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC mu ishami ry’igifaransa, avuga ko uyu musirikare yarashwe undi mukiriya bari kumwe agakomereka.

Maj. Salvator Katihabwa abaye umusirikari mukuru wa kabiri urashwe mu gihe kitarenze iminsi ibiri, mu gihe Col Serges Kabanyura wahoze ukora mu mutwe w’ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida yagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.

Kuwa Gatandatu nimugoroba, uyoboye ingabo mu gace ka gatanu k’ingabo mu bice by’ intara y’Amajyepfo y’igihugu cy’Uburundi, yaguye mu gaco k’abantu bitwaje intwaro mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Bujumbura.

Uyu musirikare waguye mu gaco k’abitwaje intwaro yakomerekejwe ku kuboko ariko abasirikare babiri bashinzwe kumurinda barakomereka ku buryo bukomeye.

Kuva mu kwezi kwa kane mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itavugwagaho rumwe. Abarenga 200 bamaze gupfa naho abandi barenga ibihumbi 200 bahunze igihugu.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye...

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha...

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...