LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?
Publish Date: vendredi 15 juillet 2016
VISITS :6467
By Admin

Ubutegetsi mu Burundi bukomeje kubura ayo bucira n’ayo bumira aho noneho ubona bufata ibyemezo bitarimo ubwenge bwashobora kubufasha.

Umunsi umwe yuko ubutegetsi mu Burundi bwikura mu nama ya AU bwari bwatangaje igisa nk’intambara. Umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu, Gen. Prime Niyongabo, yasohoye itangazo rihamagarira abasirikare bose bari muri konji guhita bagaruka ku kazi bitarenze tariki 17 z’uku kwezi anavuga yuko nta wundi musirikare wemerewe kujya muri konji guhera kuri uwo munsi yasohoreyo iryo tangazo.

Itangazo nk’iryo riba risobanuye yuko igihugu kiba kiteguye yuko cyaterwa cyangwa cyatera. Ariko umuntu akaba yakwibaza uwo u Burundi bwaba bwiteguye kurwana nawe. Ibyo aribyo byose ubu uwo u Burundi bufata nk’umwanzi warwo ni u Rwanda, ariko ibimenyetso byose dufite gigaragaza yuko u Rwanda nta gahunda rufite yo kuba rwarwana n’u Burundi.

Abantu uganirye nabo kuri icyo kibazo bakubwira yuko kuba u Rwanda naho nta gahunda rufite yo kuba batera u Burundi ariko u Burundi bwo bushobora kuba bwatera u Rwanda muri bwa buryo bw’uko iyo ibibazo iwawe bikunaniye uteza intambara ahandi. Ariko na none iyo yaba ari imibare mike ku bategetsi mu Burundi kuko uko bigaragara baba batangije intambara batatsinda !

Gen. Prime Niyongabo umugaba w’ingabo z’u Burundi

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
James

Nyamara uwiba ahetse aba abwiriza uwo mumugongo ,nonese uwateje intambara muri Congo ntibamuzi uwate u Burundi aciye mucibitoke ntibamuzi nimwihorere nanyina wundi abyara umukobwa agatinze kazaza namenyo yaruguru .

Gaetan

Sir abarundi ntarukundo naruke badufitiye ahubwo bo bafitiye ishyari urwanda intera numuvuduko mwiterambere nijambo muruhando rwamahanga so jye icyo numva tubareke basetse imikara ngo baratera nicyo gihe cyo kiza cyo gutanga isomo kuri adui (bataripa) kandi imbwa Ubusanzwe ikubitwa itaramoka bo baramotse bihagije ibikorwa sasa turinde ubusugire bwacu !

koko

hahhhhhhhh bazatera namerica abaminja reba uwo mugabo koko ubwo yapanga urugamba rukagira icyo rugeraho, uburundi mubanze muhandure invunja abaturage banyu murinde nabaturage banyu bicwa buri munsi naho guhamagaza abasirikare yaratinze ahubwo ba depite baricwa saa yine yitwa ko ayoboye abashinzwe umutekano apuuu ndabasabiye.

HJB

Hari ibyo umuntu yakwibaza : Ese u Burundi bwakunguka iki buteye u Rda ? Ese u Rwana rwo rwakunguka iki mu ntambara n'u Burundi ? Ubundi se, guhamagara ingabo ziri muri konji bisobanuye gutera igihugu ?

Alias IGOR

Ingabo iyo ziva zikagera ziba zifite plan yo hutera ikindi gihugu. Niyo mpamvu zose zigira imbunda, amasasu, ibifar ...

neymar

mwarebye ibyo mu rwanda mukareka ibyo mu burundi.ubwo iyi ni inkuru ?! uburundi nkunda ko bubihorera mugatera mukaniyikiriza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo...

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30...

Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe yiterabwoba

Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe...

NEW POSTS
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...