LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF - Brig Gen. Nzabamwita
Publish Date: mercredi 16 mars 2016
VISITS :2008
By Admin

Propaganda y’amakuru aturuka mu Burundi ashinja u Rwanda kubuhungabanyiriza umutekano irakomeje. Polisi y’iki gihugu cy’abaturanyi yatangaje ko ifite mu maboko yayo uwo yemeza ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo ushinjwa kuba yari yaje muri icyo gihugu mu bikorwa by’ubutasi, gusa ubuyobozi bwa RDF bwamaganiye kure aya makuru.

Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yamaganye ibyatangajwe n’inzego za Polisi mu Burundi zemeje ko hari umusirikare w’u Rwanda witwa Caporal Rucyahintare Cyprien wafatiwe muri iki gihugu ari gutata.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 inzego z’umutekano mu Burundi zeretse itangazamakuru umugabo zivuga ko zataye muri yombi kuwa Mbere tariki ya 07 Werurwe zivuga ko ari intasi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko uwatawe muri yombi ari Caporal Rucyahintare Cyprien, ufite nimero imuranga mu gisirikare ya 284049 akaba ngo abarizwa mu nkambi ya gisirikare i Gabiro.

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Rucyahintare yafatiwe muri Komine Muyinga ihana imbibi n’u Rwanda.

Amakuru Igihe cyabashije kubona kiyakuye k’Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko iby’uko hari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe i Burundi ari ibinyoma bisa.

Yagize ati “ Biriya ni ibinyoma nta musirikare w’u Rwanda uri i Burundi nta n’uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki ?”

Brig Gen Nzabamwita yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi zitabaho muri RDF.

Ngo ibi birego by’u Burundi nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

Brig Gen Nzabamwita Joseph n’ Uwatawe muri yombi witwa Cyprien Rucyahintare

U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego by’u Burundi by’uko rushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Icyo Perezida Kagame atekereza ku ruhererekane rw’ibyo u Burundi bushinja u Rwanda

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yatangizaga umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru i Gabiro, yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’u Burundi byarangiye bibaye iby’u Rwanda kugeza ubwo abayobozi b’iki gihugu babwira umuhisi n’umugenzi ko mu gihugu cyabo [Burundi] nta kibazo gihari ahubwo ko ikibazo ari u Rwanda.

Ati “ Kuri bo nitwe turi inyuma y’ibibazo kandi muzatungurwa n’uko hari abantu bamwe bazabyizera cyangwa bazagerageza kubyizera kubera impamvu zitandukanye zirimo inyungu runaka.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko bijya gutangira, u Burundi bwashinjaga ibihugu bitatu gushaka guhungabanya umutekano wabwo. Ngo hashinjwaga ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda ariko ngo uko ibihe byagiye bigenda, ibirego byose babishyize ku Rwanda n’igihugu kimwe cy’i Burayi, aho yavuze ko atazi niba ibindi byarababariwe cyangwa niba u Burundi bwaraje gusanga ntaho bihuriye n’ibiri kuba.

Gusa ngo uku guhinduka kw’ibihugu bishinjwa guteza umutekano mucye mu Burundi kwabaye kubera impamvu, ati “ bamwe muri abo bashinjwaga usibye no kuba bavuga ngo nimwongera kutuvuga ukundi muraza kubona, kuko n’ubundi batuma babona ; ni nkaho bavuze ngo kugira ngo tubafashe gukura ibyo birego kuri twe, twabafasha gushinja undi muntu hanyuma mu gukora ibyo mugomba kuduha ikaze mu gihugu cyanyu nk’abaje gukemura ibibazo. Uko niko u Rwanda rwashyizwe mu bibazo by’u Burundi.”

Ngo ibi nibyo bituma iyo hari umuntu ubonetse mu Burundi afite intwaro bahita bavuga ngo ‘ntimubona, twarabivuze kuva cyera ko ari u Rwanda rudutera ibibazo ntimureba se ko n’abandi bakabaye inshuti zabo babivuga. Bati [abayobozi b’u Burundi] ntimureba se ko nta kibazo twe dufite.”

Umwanditsi wacu

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...