LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Colonel Wilson Irategeka yaraye arusimbutse
Publish Date: vendredi 17 juin 2016
VISITS :5057
By Admin

Colonel Wilson irategeka yaraye arusimbutseaho yaguye mu mutego w’ingabo za fardc muri Kivu y’Amajyaruguru zikamurasaho urufaya hagwa benshi mubari bamurinze ariko we akaba yabashije gutoroka !

Iyi mirwano ikaba yari ikarishye dore ko no ku ruhande rwa fardc haguyemo abasirikari babiri bo murwego rw’aba Ofisiye ! ibi bikaba byatumye impunzi z’abanyarwanda zishwiragirira mu mashyamba zitinya ko fardc yaza kwihorera !

Uyu wari hafi yaho imirwano yabereye yabwiye Rushyashya kumurongo wa Telefone ati : Abari hafi twakomeje kumva urusaku rw’amasasu menshi kuva mu ma saa kumi y’urukerera kugeza saa kumi nebyiri z’igitondo aho ubu hatangiye kuboheka agahenge !!!

Col Wilson Irategeka arazira iki ?

Abari bagize umutwe wa FDLR baherutse gucikamo ibice, igice kimwe gishinga ihuriro ryacyo, ikindi gisigara ari FDLR, aho bivugwa ko uku gucikamo ibice kwatewe n’igitero FDLR iherutse kugaba igahitana abantu batanu mu minsi ishize bigatuma havuka ubwumvikane buke hagati y’umukuru wa FDLR, Gen. Major Victor Byiringiro ndetse na visi perezida wayo, Col Wilson Irategeka.

Uku gucikamo ibice muri FDLR rero kwatumye hashingwa umutwe mushya wiswe CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie).

Abasirikare bakuru bari bagize FDLR nka visi perezida wayo, Col Wilson Irategeka, bafashe icyemezo cyo kwitandukanya na FDLR nyuma y’uko ngo FDLR yiciye abo bantu batanu .

RFI ivuga ko n’ubundi hari hashize iminsi hari ubwumvikane buke hagati ya Byiringiro na Irategeka.

Uyu mutwe mushya rero ngo ugiye kwibanda kuri politiki cyane kurusha umutwe umaze imyaka 20 wumva ko nta kindi kigomba guhinduka usibye ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu bagize uyu mutwe mushya kandi iyi nkuru iravuga ko bamwe banasanga ari ngombwa kwitandukanya na Gen Mudacumura ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga aho akurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha by’intambara yakoreye muri Congo.

Uyu mutwe kandi biravugwa ko hari abanyarwanda bomuri Opposition barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa bawuri inyuma.

Kimwe mu bintu biherutse gutera ubwumvikane buke hagati ya Gen. Byiringiro na Col Irategeka n’ukuba Byiringiro yaranze ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zibarurwa kandi Irategeka nta kibazo yabibonagamo.

FARDC

Umwe mu bayobozi ba FDLR ariko yagize ati : “Irategeka ari gukoreshwa n’Umuryango Mpuzamahanga ndetse ashobora no kuba akoreshwa n’u Rwanda.” Uyu yakomeje yemeza ko ariko nta makimbirane ari hagati y’iyi mitwe yombi.

Abashinze CNRD ariko bo bavuga ko ntaho bagihuriye na FDLR ahubwo ari impunzi z’Abanyarwanda zisanzwe nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe avuga, ariko akongera agasaba nk’ibyo FDLR imaze imyaka isaba ari byo ngo gutaha mu cyubahiro ndetse no kugirana ibiganiro na leta y’u Rwanda.

Igisigaye kumenyekana rero n’ikigiye gukurikira uku gucikamo ibice kwa FDLR. Gusa, bake mu bari bagize ubuyobozi bwa FDLR nibo biyunze kuri uyu mutwe mushya, ariko ngo ufite n’abayobozi bayobora abarwanyi ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Abayobozi ba FDLR

Ku ruhande rw’igisirikare cya Congo, FARDC, kivuga ko uku gucikamo ibice mu mutwe wa FDLR ari ingaruka z’ibikorwa ngo bimaze amezi by’ingabo za Congo byo kurwanya FDLR, kiboneraho guhamagarira na CNRD kurambika ibirwanisho hasi.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ni FDLR iri kugaba ibitero kuri CERD ; FARDC irarengana ntiyatera aba CNRD kuko bafite ibyangombwa bya UNHCR/CNR-CONGO ; Ahubwo FARDC iri guhiga izo NTERAHAMWE ngo ni FDLR.

ni uko bimeze

focasi felix

nubundi naho gahunda ya fdlr yari kuzabageza hatarimo gucikamo ibice


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa...

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri w’ibidukikije wishwe

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri...

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru...

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga