LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Darfur : Ingabo z’u Rwanda zagejeje ku baturage inyubako 2 bubakiye urubyiruko rutuye Zalingei
Publish Date: mardi 3 novembre 2015
VISITS :195
By Admin

Abaturage batuye mu nkambi za Hassa Hissa na Hamadia, Zalingei ho muri Darfur, ku itariki ya 02 Ugushyingo 2015, bagejejweho inyubako ebyiri (Salle) z’ihuriro ry’urubyiruko bubakiwe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Batayo ya 42 iri mu butumwa bw’amahoro mu gace kitwa Zalingei i Darfur.

Umuyobozi w’urubyiruko rutuye mu nkambi ya Hamadia, Shaffi Abdallah Abdul Karim Nourdin, yavuze ko bishimiye cyane igikorwa cy’ingirakamaro bakorewe n’ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace batuyemo. Yagize ati : “Turabashimiye cyane, mu by’ukuri ntawe ushobora kwiyumvisha ibyishimo dutewe n’iki gikorwa dukorewe kuko kidufitiye akamaro”.

Izi Salle ebyiri bubakiwe zizafasha urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa haba mu buryo bwo kwiga ubumenyi butandukanye ndetse n’imyidagaduro. Ni inyubako zishobora kwakira abantu 200 icyarimwe.

Ni umushinga watewe inkunga na UNAMID, Umutwe w’Ingabo za Loni uri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan (UNAMID). Intego y’igikorwa ni ugufasha urubyiruko kwiteza imbere. Mbere batarubakirwa izi nyubako, ibikorwa byabo babikoreraga mu nyubako z’ibyatsi. Inkambi za Hassa Hissa na Hamadia zicumbikiye impunzi zavanywe mu byabo n’intambara zigera ku bihumbi ijana na cumi.

Umuyobozi mukuru wa UNAMID muri ako gace Lamech Kawiche mu ijambo yagejeje ku bari aho, yasabye ubuyobozi bw’izo nkambi zombi gufata neza inyubako bashyikirijwe, anabamenyesha ko ibyo bikorwa babakoreye bitoroshe ko ahantu hose babihageza ari nayo mpamvu babicunga neza bigafasha abaturage bose. Yagize ati : “ Izi nyubako zishobora gufasha abantu benshi, si urubyiruko gusa n’abandi mwafatanya kugira ngo zibagirire akamaro mwese”.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNAMID mu gice cya Darfur yo hagati, Brig Gen George Rwigamba yashimye Ingabo z’u Rwanda kugera ku gikorwa bari basezeranije abaturage. Ati“Turashimira UNAMID na Batayo ya 42 y’Ingabo z’u Rwanda ku gikorwa bagezeho nkuko bari babisezeranye abaturage”. Yanashimye abaturage uburyo babashyigikiye mu gikorwa avuga ko mu gufatanya byagaragaye ko bashobora gukora n’ibindi birenze.

Naho abahagarariye abaturage bashimye UNAMID, bashima n’Ingabo z’u Rwanda uburyo babitaho.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 42, Lt Col Venant Bizimungu yashimye abayobozi b’abaturage uburyo bafatanije mu gikorwa n’inama bagiye babagira kandi abizeza ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gufatanya nabo.

Uretse ibikorwa byo kubungabunga umutekano, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa Darfur zikora n’ibindi bikorwa biterwa inkunga na UNAMID bifasha mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...