LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Darfur : Ingabo z’u Rwanda zatanze impano y’ikigega cy’amazi
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :255
By Admin

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ahitwa Zalingei mu Ntara ya Darfur kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2015 zahaye impano y’ikigega cy’amazi abaturage bavanywe mu byabo bari mu nkambi yitwa Salam kugira ngo babafashe gukemura ikibazo cy’amazi cyari kibagoye.

Iki kigega gifite ubushobozi bwo kubika Litiro ibihumbi bibiri z’amazi kizafasha abaturage 800 bakoraga ibirometero10 bajya gushakisha amazi nkuko byatangajwe n’urubuga nkoranyambaga rwa Minisiteri y’ingabo mu Rwanda.

Bamwe cyane nk’abadamu bategwaga n’abagizi ba nabi bagamije kubafata ku ngufu muri urwo rugendo. Amazi ajya muri iki kigega, Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kujya ziyashyiriramo abaturage kugira ngo bibarinde izo ngorane.

Umugaba ukuriye Batayo ya 42 y’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Venant Bizimungu yabwiye abaturage ko iki kigega cyavuye mu mafaranga abasirikare b’u Rwanda bakorera Zalingei bashyize hamwe bagamije gufasha abaturage.

Yababwiye ko ari igikorwa abasirikare bakoze bashaka kugaragariza abatuye muri iyi nkambi ko bifatanije mu ngorane bahura nazo, bityo abasaba ko ikigega babonye cyazabafasha.

Yagize ati “ Nubwo iyi nkunga yagaragara ko ari nto ariko muyakire nk’ivuye ku mitima y’abasirikare b’u Rwanda mubana nabo kandi izafashe mwese baba abakuru, abanyeshuri, abarimu muri uyu mudugugu kandi ndabasaba ko mwazacunga neza iki kigega nticyangirike."

Aho iki kigega cyubakiwe ni ku Ishuri naryo ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2012 babifashijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri Darfur, UNAMID.

Uwavuze mu izina ry’abaturage, Sheikh Adam Adum Muhamadi yashimye igikorwa bagejejweho n’abasirikare b’u Rwanda anishimira ko bagiye kubona amazi meza batarinze gukora ibirometero n’ibirometero bajya gushakisha mu buryo bubagoye.

Uretse kubungabunga umutekano w’abaturage mu butumwa bw’amahoro, Ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage kwiga kwiteza imbere bo ubwabo bakora imirimo ibafitiye akamaro muri rusange, ndetse banabafasha guhanga imishinga ibafasha kwiteza imbere.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gambia : Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia : Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi...

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

24-01-2017

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza