LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Darfur : UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe
Publish Date: samedi 29 octobre 2016
VISITS :417
By Admin

Batayo ya 46 y’ingabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’amahoro I Darfur muri Sudani y’epfo (UNAMID), ku itariki ya 27 Ukwakira 2016 bambitswe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu mezi asaga 11 bamaze babungabunga amahoro muri Sudani, bambwitswe imidari y’ishimwe kubera ubutwari n’ubunyangamugayo bagaragaje muri UNAMID.

I byo birori byo gushimira ingabo z’u Rwanda zambikwa imidari y’ishimwe wabereye ku cyicaro cy’iyo Batayo ya 46 ahitwa Kabkabia mu ntara ya Darfur.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Frank M KAMANZI, aho mu butumwa bwe yongeye gushimira ingabo z’urwanda uruhare bagira mu kubungubunga amahoro muri UNAMID.

Lt Gen Frank yagize ati : “Imidari mwambitswe na UNAMID ni ikimenyetso cy’ubutwari n’ubwitange hamwe n’ubunyangamugayo bibaranga mukaba muri intumwa nziza z’amahoro ku isi hose."

Akaba yabifurije gukomeza kurangwa n’ubutwari n’ubwitange mukazi mukora ko kugarura amahoro, nanyuma yuko muzaba mushoje ubwo butumwa igihugu cyanyu cyaboherejemo.

Naho Col James GAKUBA umuyobozi wa batayo ya 46 akaba yashinye byumwihariko abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abasirikare bose muri rusange uburyo bakora akazi kabo neza kandi karangwa n’ikinyabupfura.

Yagize ati : "Ndashimira batayo ya 46 uburyo ikora akazi kabo kinyamwuga, bityo iki gikorwa cy’uyu munsi kikaba kigaragaza ubuzima bwacu mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano. Ibi ni bigaragaza indangagaciro zacu mu gukora inshingano zacu neza mu kurinda abaturage bo muri aka gace batayo yacu ya 46 iherereyemo, ndetse no mu kandi kazi kose kajyanye n’ubutumwa igihugu cyacu cya twoherejemo muri UNAMID."

Mu bandi basirikare bakuru bari bitabiriye uwo muhango harimo Brig. Gen Amgad MORSY, akaba ashinzwe ingabo za UNAMID mu karere k’Amajyaruguru, hamwe n’abandi basirikare bakuru ndetse na b’igipolice na bamwe mu bayobozi b’ingabo ziri mu ntara ya Darfuru I Kabkabia.

Lt Gen Frank M KAMANZI, aho mu butumwa bwe yongeye gushimira ingabo z’u Rwanda uruhare bagira mu kubungubunga amahoro muri UNAMID.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...