LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Dlamini-Zuma yahamagaye Nkurunziza amubwira ibyo kohereza abasirikare mu Burundi
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :1334
By Admin

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yahamagaye Perezida w’u Burundi amubwira ko igikorwa cyo koherezayo abasirikare atari umugambi wo gutera igihugu.

Leta y’u Burundi iherutse gutangaza ko izo ngabo niziza zizafatwa nk’umwanzi uteye igihugu, bityo ko igisirikari cy’u Burundi cyiteguye kuzihashya.

Nkosazana Dlamini-Zuma yabwiye Perezida Pierre Nkurunziza ko adakwiye kumva ko kuba uyu muryango ushaka kohererezayo ingabo, ari umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwe.

Muri uku kwezi, AU yatangaje ko igiye kohereza abasirikare ibihumbi 5 mu Burundi, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bumaze guhitana abaturage barenga 400.

Uyu muryango wavuze ko nubwo Leta y’u Burundi yakwanga uyu mwanzuro, aba basirikare bazajyajo ku ngufu.

Gusa uyu mugambi w’uyu muryango wamaganwe mu buryo bukomeye n’u Burundi, bwavuze ko aba basirikare baramutse baje byaba ari igitero kigabwe mu gihugu, bagomba kurwanywa.

Ibi byatumye rero Nkosazana Dlamini-Zuma ahamagara Perezida Nkurunziza amubwira ati “Afurika yunze ubumwe nta yindi gahunda ifite mu Burundi bitari ugufasha leta n’abaturage ku bibazo bafite, iyi gahunda igamije gushaka uko abanyafurika ubwabo bishakira ibisubizo.”

Nkosazana Dlamini-Zuma yakomeje agira ati “Uyu muryango ufite umugambi w’ibiganiro na leta y’u Burundi ngo hashakwe uburyo bwiza bwakoreshwa ngo aba basirikare boherezwe, ku buryo habaho ubwumvikane ku mpande zombi.”

Nkosazana Dlamini-Zuma kandi yasabye Perezida Nkurunziza gukomeza umugambi w’ibiganiro n’abamurwanya, ugomba gutangira tariki ya 28 Ukuboza 2015 mu Mujyi wa Kampala.

Perezida Nkurunziza w’u Bureundi, na Dlamin Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

U Burundi buri mu midugararo ya politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazwaga nk’umwe mu bahatanira ubuperezida ku nshuro ya gatatu, ikintu abamurwanya bavuze ko ari uguhonyora amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ariko we akavuga ko nta na kimwe muri ibyo yahonyoye.

Abarwanya Nkurunziza bibumbiye mu cyiswe FOREBU baherutse gutangaza ko bazatuza ari uko Nkurunziza avuye ku butegetsi, ariko umuvugizi wa Nkurunziza, Willy Nyamitwe, nawe ntiyatinze kubabwira ko ntaho bataniye n’ababanjirije, bityo ko na bo bazamenerwa mu igi nk’uko byagendekeye abo bandi.

Izuba rirashe

IBITEKEREZO
gaso

azibeshye azirwanye arebeko atamera nkakadafi mumaseconda abiri hamwenabambaribe ndumva bashakako bamenwa imutwe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda