LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba
Publish Date: lundi 25 avril 2016
VISITS :3271
By Admin

Mugihe Papa wemba yari yaratangaje ko atazigera ababarira na rimwe inshuti ye akaba umuhanzi w’icyammare mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Koffi Olomide yafashe iya mbere mu gutangaza agahinda yatewe n’urupfu rw’inshuti ye magara akaba n’umuhanzi mugenzi we.

Mukiganiro na radiyo Okapi umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide yagize ati :” sinigeze mbyizera, kugeza ubwo Hamed Bakayoko yampamagaye ampamiriza ko Papa Wemba yatabarutse, kuva na mbere nari nabihakanye natangiye kubyemera icyo gihe.”

Koffi Olomide yababajwe bikomeye n’igihombo umuziki wa Congo wongeye kugira

“kuri njye Agaciro ka muzika ya Congo karongeye karatakaye. Tabu ley yaragiye, Madilu yarapfuye kimwe na Pepe kale ndetse na Franco. None na Papa Wemba atuvuyemo” amagambo akomeye Kofi Olomide yatangarije radiyo Okapi agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Papa Wemba.

Muri iki kiganiro KOFFI Olomide yagarutse kumubano wihariye yagiranye na nyakwigendera Papa Wemba cyane ko bafitanye album bise “wakeup”. Aha Koffi yagize ati :” yari umuvandimwe,twarakinaga twaratebyaga, mubyukuri ni agahinda pe.”
Koffi Olomide yasoje ikiganiro ahamya ko mu minsi mike agomba kujya I Abidja aho uyu muhanzi yaguye ari kurubyiniro.

Umuririmbyi Papa Wemba akaba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Lumba, yitabye Imana kuri iki Cyumweru ku myaka ye 66 aguye I Abidjan muri Cote d’Ivoire nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Ubwo Papa Wemba yituraga hasi ari kurubyiniro

Papa Wemba ubusanzwe amazina ye y’ukuri akaba ari Jules Hungu Wembadio Pene Kikumba, yandikaga indirimbo, akazitunganya, ndetse akaba yari n’umukinnyi wa filimi.

Iyi nkuru iravuga ko ubwo yari ari mu gitaramo I Abidjan mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, aho yari yitabiriye Iserukiramuco ryitwa Festival des Musiques urbaines d’Anoumabo (Femua), yumvise atameze neza akikubita hasi ari ku rubyiniro.

Imwe muri filimi Papa Wemba azwimo ni iyitwa La Vie est belle ya Ngangula Dieudonne Mweze na Benoît Lamy yo mu 1987. Indirimbo zumvikana muri iyi filimi nyinshi zikaba zaranditswe na Papa Wemba. Yongeye kugaragara kandi mu 1997 muri filimi “Combat de fauves” ya Benoît Lamy na none.

Bivugwa ko mu mwaka wa 2014 uyu muhanzi yagiye agirana ibibazo n’ubutabera bwo mu Bubiligi no mu Bufaransa, ndetse akaba yaraterewe muri yombi I Paris ashinjwa amanyanga mu bijyanye na visa nyuma y’uko yari yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi zashyizweho n’umucamanza w’Umubiligi, Jean Coumans.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Reverien

Rumba ni Indiana Nkumba none papa wayo ari gendeye !!!!!!! Imana imwakire


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira...

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...