LATEST NEWS
MURI AFURIKA
EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze
Publish Date: mardi 9 août 2016
VISITS :854
By Admin

Igihugu cy’u Burundi kiri mu bibazo bikomeye ariko nta muntu wavuga yuko ari umwihariko wacyo kuko ibibazo ari ibintu bisanzwe haba ku gihugu cyangwa no ku muntu kugiti cye.

Ariko iyo ibibazo bibaye hagomba gushakishwa ingamba zo kubisohokamo, byaba ngombwa ukifashisha incuti n’abavandimwe. Mu Burundi hashize umwaka n’amezi ane bari mu bibazo ariko leta yaho aho gushakisha inzira zo gusohoka muri ibyo bibazo ugasanga ishakisha izo kubigumamo cyangwa kwinjira mu bindi bibazo bishya !

Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata umwaka ushize aho ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ryatangaje ko Petero Nkurunziza azaribera kandida Perezida mu matora yari ateganyijwe kuba Nyakanga muri uwo mwaka ushize. Ibi byateye imvururu, zigikomeje, kuko itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha atemereraga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ibi byatumye abantu batari bake bicwa ku mpamvu za politike naho abasaga ibihumbi 300 batoroka igihugu. Ibintu byabaye bibi kurushaho aho hageragerejwe kudeta yapfubye.

Nkurunziza amaze gutangazwa na komisiyo y’amatora yuko ariwe watsindiye umwanya wa Perezida yararahijwe, mu muhango utaritabiriwe n’umukuru w’ikindi gihugu n’umwe habe na Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzania kandi bari bacuditse !

Leta y’u Burundi yakomeje kwingingwa n’amahanga ngo igirane imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo, inasabwa yuko muri icyo gihugu hakoherezwayo ingabo nyafurika zo kubungabunga umutekano ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kubirebana n’izo ngabo zo kubungabunga umutekano nta leta y’igihugu na kimwe iba izifuza, izemera gusa ku kaburembe. Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwatangaje yuko izo ngabo niziza ku gahato izabifata nk’aho yatewe ihite izirwanya.

Ibi byo kuzirwanya byo bigaragara yuko byari amakangato kuko u Burundi ntabwo bwarwanya amahanga gisirikare ngo buyaneshe. Icyabaye gusa n’uko umuryango w’ubumwe bwa Afurika bwikuye muri uwo mugambi wo kohereza ingabo mu Burundi.

Benshi mu bakuru b’ibi bihugu bya Afurika bazi yuko nabo bashobora gushyikirwa n’ibibazo Nkurunziza yashyikiwe nabyo kandi nabo ntabwo bifuza yuko ibyo bibazo bibashyikiye hakoherezwa ingabo z’amahanga muri ibyo bihugu byabo. Uko niko bakingiye ikibaba Perezida Nkurunziza ngo iyoherezwa ry’ingabo mu bihugu bitarimo amahoro ritaba umuco nabo bikaba byazabageraho !

Perezida Petero Nkurunzina na Daniel Kidega Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Afrika y’Iburasirazuba

AU yagaragaje imbaraga n’ubushake buke mu kugerageza gukemura ibibazo byo mu Burundi, EAC nayo ntizabe uko kuko u Burundi bumaze kuyibera ikibazo gikomeye. EAC yashyizeho Benjamin Mkapa ngo abe umuhuza muri ibyo bibazo by’Abarundi ariko ugasanga Bujumbura ikomeza guseta ibirenge mu bijyanye n’imishyikirano.

Uyu munsi yemera yuko izashyikirana na buri wese bwacya iti ntabwo nakwicarana n’abashatse gukora kudeta cyangwa abari bishimiye yuko iyo kudeta iba ! EAC rero ntizabe nka AU ubutegetsi bwa Nkurunziza bwanze kwitabira inama yayo ngo ni uko yabereye I Kigali igaceceka. EAC igomba kubwira u Burundi, kandi mu ijwi ryumvikana cyane iti korana natwe cyangwa utuvemo twebwe ntabwo turi AU !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
vugukuri

none se wowe ubivuze nka EAC cyangwa ku giti cyawe ?sigaho ayo marangamutima yawe umanze wumve impamvu u Burundi bufata ibi byemezo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja

Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica...

Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...