LATEST NEWS
MURI AFURIKA
EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera
Publish Date: mercredi 16 mars 2016
VISITS :1077
By Admin

Icyemezo umuryango w’ibihugu by’u Bulayi waraye ufatiye ubutegetsi mu Burundi kiraburira Perezida Petero Nkurunziza yuko abyina avamo.

Uwo muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi (European Union - EU) waraye ufashe icyemezo cyo guhagarika inkunga zose cyahaga u Burundi zinyuze muri guverinoma y’icyo gihugu, hagasira inkunga gusa zinyura mu miryango itegamiye kuri leta cyangwa izinyura muri UNHCR zijya gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye hanze y’igihugu.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwari bukeneye cyane inkunga ya EU ku ngengo y’imari kuko buri mwaka ishyiramo angana na 20 % kandi u Burundi bwo bushyiramo angana na 47 % gusa ! EU kandi yateraga inkunga ubutegetsi bw’icyo gihugu andi mafaranga atanyuze ku ngengo y’imari ari nayo akaba aba akenewe cyane.

Ayo mafaranga ni nk’ayo gufasha mu bikorwa leta yiyemeje nko nko gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo, kuvugurura igisirikare n’igipolisi, kuvugurura inzego bwite za leta n’ibindi. Ariko amafaranga nyirizina EU yahagarikiye u Burundi kandi bikazabugwa nabi kurushaho ni amayero miliyoni 430 ubutegetsi bw’icyo gihugu bwari bwaremerewe gukoresha hagati y’umwaka ushize wa 2015 na 2020.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza kandi guhagarikirwa inkunga ahubwo zikoherezwa mu mpunzi kimwe no mu miryango itegamiye kuri leta binavuze yuko uko ari ugutiza umurindi abanzi ba Nkurunziza bakazamurwanya bishoboye, we adafite n’urwara rwo kwishima !

Ibindi bihugu byateraga inkunga itubutse leta y’u Burundi ni u Bubiligi n’u Budage kandi ibyo bihugu bikaba ari byo byotsaga igitutu EU ngo ifatire ibihano icyo gihugu.

Perezida Nkurunziza na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri E.U.

Igihugu gufatirwa ibihano kandi bisa nka kanseri yageze mu mubiri. Ejo cyangwa ejo bundi n’ibindi bihugu bizafata iyo nzira Nkurunziza asigare adafite ayo acira n’ayo amira. Abari bakimushyizeho amaboko bazajya mu bukene, bo ubwabo bamwirire kuko bazaba babona yuko ntacyo akimaze ! Nkurunziza rero iminsi iramugira inama akaba umwana wo kuruhanya gusa kandi iminsi ye ibaritse !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
SAFE

Aho uribeshya cyane kuba ibyo wandika ari ibyifuzo byawe ntibivuze ko bizaba byanze bikunze ! u Rwanda se ko bahora baruhagarikira inkunga ni ryari KAGAME yageze ku marembera ? That is politics !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...