LATEST NEWS
MURI AFURIKA
FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala
Publish Date: mardi 5 avril 2016
VISITS :2124
By Admin

Igipolisi cya Uganda kiravuga ko muri iyi weekend ishize cyataye muri yombi umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kimufatiye I Kampala.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga, uyu muyobozi w’inyeshyamba ngo witwa Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala yakera agerageza kwibaruza nk’ushaka ubuhungiro.

Avugana n’itangazamakuru umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yagize ati : “Mu kumuhata ibibazo, twasanze yarinjiye mu nyeshyamba mu 2000 kandi yakundaga gusura inkambi z’impunzi zitandukanye muri Uganda ashaka kwinjiza impunzi mu ngabo zabo bakabohereza mu kigo cy’imyitozo cyabo ahitwa Nganga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru”.

Umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko hakomeje iperereza rigamije guta muri yombi na bagenzi be barimo Col Mbarushimana, Major Claude Musabimana, Capt. Shyirambere na Capt. Bazimpora nabo bakekwaho gushaka kwinjiza impunzi mu nyeshyamba bazikuye mu nkambi zo muri Uganda.

Abayobozi mu Muryango w’Abibumbye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, bemeza ko nubwo ibirindiro by’uyu mutwe wa FDLR byarashweho cyane muri Kivu n’ingabo za Congo, ubuyobozi bwa gisirikare bwawo bugikomeye kandi uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo ku mutekano w’akarere.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yongeyeho ko Maj. Barrack Anan azashinjwa icyaha cyo kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...