LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gambia : Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga
Publish Date: lundi 23 janvier 2017
VISITS :698
By Admin

Amafaranga agera kuri miliyoni 11 z’amadolari yaburiwe irengero mu isanduku ya Leta ya Gambia nyuma y’igenda rya Yahya Jammeh wahiritswe k’ubutegetsi biciye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Jammeh wari wanze kurekura ubutegetsi yemeye kuva ku butegetsi kuwa Gatandatu ndetse ahita yurira indege agana iy’ubuhungiro mu gihugu bikekwa ko ari Guine Eqautoriale.

Umunya-Senegal ushinzwe ibikorwa by’ingabo zari zoherejwe kuvana Jammeh ku butegetsi Mai Ahmad Fatty yavuze ko ubu miliyoni 11 zaburiwe irengero.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko imodoka z’agaciro kenshi zagaragaye zipakirwa mu ndege itwara imizigo yo muri Chad umunsi Jammeh ava mu gihugu.

Fatty yavuze ko abakozi bo muri Minisiteri y’imari batangaje ko isanduku isa n’aho isigayemo ubusa kandi ngo ni nako bimeze muri Banki Nkuru y’Igihugu.

Fatty yavuze ko Jammeh ashobora kuba ari we wayatwaye mu byumweru bibiri bishize.

Ibi bibaye mu gihe hari hatanzwe itegeko ry’uko nta kintu na kimwe cya Jammeh cyemererwa kurenga ikibuga cy’indege.

Hari amakuru avuga ko imitungo ya Jammeh iri muri Guinea aho akekwa kuba yahungiye.



Yahya Jammeh yurira indege agana iy’ubuhungiro mu gihugu cya Guine Eqautoriale.

IBITEKEREZO
Rwasubutare

Nonese bunvaga agenda ntampamba kandi batanamukundiye gukora handover ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira...

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...