LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gen. Gervais Ndirakobuca Alias Ndakugarika ari mu bikomerezwa 4 by’ Abarundi Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zongeye gufatira ibihano
Publish Date: dimanche 20 décembre 2015
VISITS :1347
By Admin

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Leta zunze ubumwe z’Amerika zongereye ku rutonde rwazo abandi Barundi bane bafatiwe ibihano begereye ubutegetsi kimwe n’abari ku ruhande rw’ababurwanya.

Abantu bashya bafatiwe ibihano ni umukuru wa cabinet muri minisiteri y’umutekano, Gen. Gervais Ndirakobuca ( Alias Ndakugarika) , uwahoze ari jenerali Leonard Ngendakumana wagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi hagati muri Gicurasi, umukozi w’inzego z’iperereza, Major Joseph Mathias Niyonzima alias Kazungu, na Alexis Sinduhije ushinjwa gushyigikira abitwaje ibirwanisho.

Kuva mu mezi 8 ashize, u Burundi bwisanze mu bibazo bikomeye bya politiki, ariko bikaba bikomeje gufata intera muri iyi minsi nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga udahisha ko hashobora no kuba jenoside.

Aba bantu bane bafatiwe ibihano, bisobanuye ko imitungo yabo iri muri Amerika ifatiriwe, ndetse bakaba batemerewe kugira ikintu na kimwe bakorana n’ibigo by’Abanyamerika cyangwa Abaturage b’Abanyamerika nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Gen. Gervais Ndirakobuca Alias Ndakugarika

Mu mpera z’ukwezi gushize, k’Ugushyingo, perezida Obama yari yatangaje ibihano byafatiwe abandi barundi bane barimo Alain Guillaume Bunyoni kuri ubu ufatwa nka numero ya 2 mu butegetsi bw’u Burundi.

Général Alain Guillaume BUNYONI

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...