LATEST NEWS
Mu Rwanda
Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth
Publish Date: samedi 5 août 2017
VISITS :2374
By Admin

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwikoma bamwe mu banyamahanga basa n’abiyemeje gukoma mu nkoko imiyoborere y’ubutegetsi bwa Kigali.

Umwe muri abo kenshi gashoboka batajya barota ikiza ku gihugu cy’u Rwanda ni Bwana Keneth Roth ,uyu akaba ari umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi Human Right Watch mu magambo arambuye y’icyongereza .

Ishyirahamwe Human Right Watch rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York , u Rwanda rukaba rwari rumaze amezi make ruhagaritse imikoranire iyo ariyo yose naryo nkuko dukomeza tubikesha ikinyamakuru Habaripevu cyandikirwa hano Kigali mu rurimi rw’igiswahili .

Ibi byose ariko byasembuwe n’ubutumwa bugufi bwagaragaye ku rukuta rwa Twitter rw’uyu mugabo ejo hashize ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba avuga ko u Rwanda rwihaye gukoresha ikimenyetso cya H [ Hashtag ] ya #Rwandadecides ku bijyanye n’amatora mu Rwanda mu rwego rwo gucecekesha abanegura igihugu cy’abicanyi n’igitugu ati ahubwo bari kuvuga ko Paul Kagame ari we ufata ibyemezo kuruta uko babyitirira u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo wabaye nk’urabuswe ubwo butumwa nyuma y’amasaha 12 n’iminota 9 butangajwe ntiyatindiganije guhita yihimura kuri Keneth Roth ,ariko asa n’umukora mu bwonko kuko we atanatinye guhita amusaba kuza akamwerekeza mu Bitaro bya Ndera muri Gasabo akemera bikamuvana New York ariko akaza bakamuvura indwara itagaragajwe ariko bikekwa ko ari ubumuga bwo mu mutwe aho yagize ati :

“Ken,Ken,Ken… ubwo aho ntiwahagaritse ya imiti wari uriho ? Hari ahantu hakugenewe hitwa i Ndera mu Rwanda ni ahantu wabona ubufasha rwose “… !

Ibitaro bya Ndera nkuko twabivuze haruguru rero bikaba ari ibitaro bisanzwe bifasha abantu bataye umutwe kubera uburwayi ,uretse ko binafite n’ishami ryita ku burwayi bw’ibijyanye n’imitsi [ Neuro-Psychiatrie ] gusa umuntu akurikije uku guterana magambo bisa n’ibiganisha ku burwayi bwo mu mutwe uyu mugabo wa Human Right Watch rero akaba asabirwa gusubizwa ku miti ngo yaba yarahagaritse.

Louise Mushikiwabo kandi yari amaze hafi icyumweru kimwe ahaye gasopo umuzungu witwa Bryan Klass wanditse igitekerezo cye mu kimwe mu binyamakuru bikorera ibwotamasimbi asa n’usesereza ubutegetsi bwa Kigaliaho yari yimubwiye ko yiyamye utuzungu n’utundi tutari two twirirwa dusesereza Afrika nkaho ngo hari uwabibashinze.

Minisitiri Mushikiwabo na Keneth Roth

Ni ibijya gusa n’ibisanzwe ko iyo u Rwanda rwitegura ibihe bidasanzwe nkibi by’amatora , Ukwibuka genocide yakorewe abatutsi n’izindi gahunda ziba zikomeye mu Rwego rw’igihugu , usanga hari abiyita ko bakomeye mu burengerazuba bw’isi bahaguruka bagahagarara bashaka kurangaza imbaga ndetse no gusebya igihugu cy’u Rwanda ,aho n’ubundi amatora atari kurangira bariya basa n’ababigize intego batigaragaje uko byari kugenda kose.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kandi tubibutse ko aba ari nawe muvugizi wa Leta binasobanuye ko uyiteye ibuye cyangwa ikindi cyasha wese ahita ahangana byihuse na Minisitiri uba abifite mu nshingano ze ariwe Louise Mushikiwabo , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

IBITEKEREZO
Nkotanyi

Umunyarwanda wiyubaha unihesha agaciro ntiyakwemera ko abo banyamahanga bijuse bazajya barujugunyamo imyanda yabo bajye bayibakorera ku mutwe nibyo rwose duce agasuzuguro naba coloni batarashirwa Congrat. Minister


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze