LATEST NEWS
MURI AFURIKA
HCR iranyomoza amakuru ya Jeff Drumtra ushinja u Rwanda gukura impunzi mu nkambi rubatwara mu myitozo yo gutera u Burundi
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :1082
By Admin

Uwitwa Jeff Drumtra wiyita impuguke mubyitangazamakuru akaba aniyitirira ko ngo yahoze ari umukozi wa HCR munkambi ya Mahama mu Ntara y’Uburasirazuba, aherutse gucisha inkuru mu kinyamakuru The Washington post ndetse akoresha n’ibiganiro bigenewe abanyamakuru kuri University ya Buffalo muri Amerika, yemeza ko yakoze amezi menshi muri iyi nkambi icumbikiye impunzi 44,000. Kuri we, ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni bazi neza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bahakura abantu bajya gutozwa ngo bazajye kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi, babifashijwe n’u Rwanda.

Kuri we nk’uko ngo yabigenzuye, ngo impunzi byibuze 1500 zavuye mu nkambi nk’izigiye kwinjizwa mu gisirikare cy’inyeshyamba kandi ngo iyo mibare wasanga inikubye kabiri.

Kurundi ruhande Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR ryo ntiryemeranya n’ibivugwa n’uyu mugabo uvuga ko yahoze ari umukozi waryo.

Saber Azam wa HCR na Minisitiri ushinzwe impunzi Mukantabana Seraphine

Saber Azam, ukuriye HCR mu Rwanda, avuga ko Jeff Drumtra atigeze aba umukozi wa Loni, ahubwo ngo yari umuntu ukorana nayo gusa byoroheje, kandi ngo ibikorwa byose bibera mu nkambi ivugwa n’ibya gisivili.



Jeff Drumtra wiyita impuguke mubyitangazamakuru

Yakomeje avuga ko bavugana na guverinoma bihoraho ndetse n’indi miryango mpuzamahanga mu rwego rwo kumenya neza ko imiterere ya gisivili mu nkambi y’impunzi yubahirizwa mu buryo bwose na buri wese. Yongeyeho ko ibindi bikorwa bitari ibya gisivili bitemewe mu nkambi.

Bene aya makuru ya Propaganda y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, u Rwanda rwakomeje kuyahakana, binyujijwe kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ndetse na minisitiri ushinzwe impunzi, Seraphine Mukantabana.

Minisitiri Louise Mushikiwabo

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira...

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye...

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega...

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...