LATEST NEWS
Mu Rwanda
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami
Publish Date: vendredi 22 septembre 2017
VISITS :1268
By Admin

Aba baririmbyi bageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli 2017.

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura bakiriwe na Miss Burundi 2017, Miss Annie Bernice n’ibisonga bye, Sauti Sol n’ Itsinda ry’abanyamuziki bo muri Kenya.

Sauti Sol yerekeje mu Burundi aho yatumiwe mu birori ngarukwamwaka bya Kenya Trade, Investment and Cultural Expo.

Mu byatunguye benshi nk’uko ikinyamakuru Akeza Net cyabitangaje ni uburyo aba bahanzi bakiriwe na Nyampinga w’u Burundi 2017 Annie Bernice Nikuze n’ibisonga bye Arlette Akimana [yaserukiye Intara ya Karusi] ndetse na Monia Gateka [wahagarariye Intara ya Cankuzo].

Uretse Nyampinga Annie Bernice Nikuze na bagenzi be bakiriye Sauti Sol, iri tsinda kandi ryakiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Ambasaderi wa Kenya mu Burundi Amb. Ken Vitisia ndetse banasangiye ifunguro rya nimugoroba na Visi Perezida Gaston Sindimwo.

Uburyo iri tsinda ryakiriwe mu Burundi byaritunguye cyane kuko ngo bahawe icyubahiro cy’ikirenga ubusanzwe gihabwa abayobozi bakomeye iyo basuye igihugu.

Uwitwa Otieno Polycarp ucuranga gitari muri Sauti Sol yavuze ko ‘byabakoze ku mutima’.

Yagize ati “Iyo tubonye abakaraza baje kutwakira ku kibuga bavuza ingoma kandi dusanzwe tuzi ko bikorerwa abantu bakomeye , ni ikintu mu by’ukuri cyadukoze ku mutima.”

Sauti Sol ifite ibitaramo bibiri bikomeye mu Burundi harimo ikigomba kuba kuwa 22 Nzeri 2017 kuri Terrain Tempête ndetse n’ikizasoza urugendo rwabo kuwa 23 Nzeri 2017 kuri Zion Beach.

Iri tsinda rizaririmbana n’abahanzi bakunzwe mu Burundi barimo Big Fizzo umaze igihe kigera ku mwaka yimukiye muri iki gihugu ndetse na Natacha.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze