LATEST NEWS
Mu Rwanda
Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora
Publish Date: vendredi 28 juillet 2017
VISITS :873
By Admin

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda bajye gutora perezida uzabayobora muri manda itaha y’imyaka 7 , ndetse no mu gihe abakandida batatu bazaba bahanganye bakomeje kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, hari ibintu buri muntu wese uzatora akwiye kumenya mbere y’uko Umunsi w’Amatora ugera nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza mu kiganiro yagiranye na The New Times.

Kumenya aho uzatorera

Ibiro by’itora bisaga 96% ntabwo byahindutse. Birashoboka cyane rero ko aho watoreye ubushize ari naho uzatorera.

Niba utora yarimutse akaba ataramenya aho azatorera hashya, ashobora kuzifashisha Umunsi w’Umuganda ngarukakwezi kuri uyu wa Gatandatu, mu kumenya aho azatorera kuko uyu muganda uzibera ku biro by’amatora.

Ese hakenewe ikarita y’itora kugirango uzatore ?

Yego kandi Oya. Niba ufite ikarita y’itora, uri uwo gushimwa, ariko ntibirangiye kuri wowe utayifite. Ushobora gukoresha indangamuntu ugatora mu gihe uri ku rutonde rw’abemerewe gutora.

Ibibazo byihariye nko ku banyamakuru n’abasirikare, bashobora gukoresha amakarita yabo bagatorera aho baba bari hose bitewe n’akazi barimo, ariko na none mu gihe bafite Indangamuntu kandi bari ku rutonde rw’abemerewe gutora.

Bigenda gute iyo ugeze ku biro by’itora ?

Icyo usabwa gukora ni ukwerekana Indangamuntu yawe, ikarita y’itora, hanyuma hagasuzumwa ko uri ku rutonde rw’abemerewe gutora mbere yo gukomeza ujya gutora.

Byagenda gute uramutse ukoze ikosa ku rupapuro rwawe rw’itora ? Ese wabona andi mahirwe ?

Oya. Utora aba afite amahirwe amwe kandi niyo mpamvu abantu bashishikarizwa kujya babanza kwitonda kuko hataboneka impapuro zo gutoreraho zisimbura izangijwe.

Ni ryari uru rupapuro rwo gutoreraho rufatwa nk’urwangiritse ?

Hari ibintu byinshi bishobora gutuma ijwi ryawe riba impfabusa. Nko gushyira urupapuro rw’itora mu gasanduku ariko utatoye, iyo wanditse ibindi bintu kuri uru rupapuro bitandukanye n’icyo rwagenewe, ndetse n’igihe utoye umukandida urenze umwe. Ibi byose bigira impfabusa ijwi ryawe.

Ni ryari ibiro by’itora bifungura n’igihe bifunga ?

Ibiro by’itora bizafungurwa saa moya za mugitondo bifungwe saa cyenda z’amanywa.

Utabasha kugera ku biro by’itora yakohereza umutorera ?

Ntibishoboka. Ugomba gukora inshingano zawe nk’umunyagihugu ku giti cyawe.

Ufite ubumuga ashobora gutora ?

Yego. Mu gihe cyose uri ku rutonde rw’abemerewe gutora, hashyizweho uburyo bwo gufasha abantu bafite ubumuga.

Ninde utemerewe gutora ?

Ntabwo wemerewe gutora niba uri munsi y’imyaka 18. Niba uteri ku rutonde rw’abemerewe gutora, niba uteri Umunyarwanda, niba uri impunzi, cyangwa niba uri muri gereza.

Niba warashinjijwe ibyaha ugakatirwa n’urukiko ubwo uburenganzira bwo gutora warabwambuwe.

Niba warahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba utararangiza igihano wahawe ntiwemerewe gutora.

Ushobora kuganira uwo watoye ku biro by’itora ?

Ibi ntabwo byemewe niyo mpamvu byitwa gutora mu ibanga.

Uri Umusilamu kandi wambaye hijab, hari amabwiriza y’imyambarire ?

Oya. Ushobora kwambara icyo wifuza cyose ariko ushishikarizwa kwambara byoroheje.

Ese hazabaho gusaka abantu mu rwego rw’umutekano ?

Gusaka by’umutekano bishobora kuba mu gihe bibaye ngombwa.

Ese Nshobora kwifotora ifoto ndi gutora ?

Oya. Wemerewe kwinjirana telephone yawe mu cyumba cy’itora ariko ntiwemerewe gufata amafoto urimo. Nta nubwo wemerewe kwinjira mu cyumba harimo undi muntu. Ntiwemerewe kandi kwinjiranamo imbunda.

Ninde wemerewe kuguma ku biro by’itora ?

Indorerezi zanditse n’abahagarariye abakandida bemewe gusigara ku biro by’amatora, ariko abandi bashishikarizwa gutora wenda bakaba bagaruka nyuma amajwi yamaze kubarwa. Abandi bemerewe kuguma ku biro by’itora n’abakozi b’ibiro by’itora birumvikana.

Ese amajwi abarwa gute ?

Amajwi ahita abarwa nyuma ya saa cyenda amatora arangiye kandi bikabera mu ruhame.

Ni gute wamenya ibyavuye mu matora ?

Ku munsi w’itora, hazatangawa 80% by’ibyavuye mu matora. Ibi bisobanuye ko abantu bazajya kuryama bamenye uwatsinze, ariko ibya nyuma byavuye mu matora bizatangazwa nyuma y’iminsi mikeya.

Ese ugize ikindi kibazo wakwitabaza nde ?

Muri buri mudugudu hari abakorerabushake bane bashobora kugusobanurira buri kimwe. Niba wegereye ibiro bya komisiyo y’amatora, ushobora kujyayo ukabaza kuko muri buri karere n’intara hari ibiro.

Munyaneza Charles Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze