LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro
Publish Date: mercredi 23 août 2017
VISITS :401
By Admin

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsinagore 20 bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti, bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP/Opns) Dan Munyuza, izi mpanuro zikaba zizabafasha gukora akazi kabo neza muri icyo gihugu.

Mu ijambo yagejeje kuri abo bapolisi , DIGP Munyuza yababwiye ko kuba ubuyobozi bukuru bwa Polisi bufata uyu mwanya bukaza kubaganiriza buba buyobewe ko bahuguwe bihagije, bagasobanurirwa neza imiterere y’akazi bagiyemo, ahubwo ari ukugirango bibongerere uburemere bw’ako kazi, kandi babone ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro akazi baba bagiyemo.

Yababwiye ati :”Mugiye kumara umwaka mutari kumwe n’imiryango yanyu, muzirinde umunaniro ukabije w’ubwonko (Stress), mwirinde kwibagirwa inshingano nyamukuru ibajyanye yo kubungabunga umutekano w’abaturage b’igihugu mugiyemo. Nimurangwa na Disipuline umwaka uzababera muto cyane.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro, kuko bizatuma abapolisi b’u Rwanda bagaragara neza imbere y’abandi bapolisi b’abanyamahanga bazaba bari kumwe.

Yababwiye kandi ati :”Imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda, uyu munsi ni izira umwanda. Twese duharanire kugendera kuri iyo ndangagaciro no kugendana n’igihe abanyarwanda tugezemo.”

DIGP Munyuza yasabye aba bapolisi kwigira ku masomo bagenzi babo bahuye nayo mu butumwa bw’amahoro butandukanye ku isi, aho yavuze ati :”Mwigire ku bibazo bagenzi banyu bahuye nabyo aho bakoreye hose ku isi, bityo bibabere isomo mwe muzabyirinde, kandi ibyiza bakoze bigatuma batunganya inshingano zari zabajyanye, nabyo mubifatireho urugero namwe muzatunganye akazi kanyu neza.”

Iri tsinda riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, rikaba rigiye gusimbura irindi ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

(DIGP/Opns) Dan Munyuza

Aba bapolisi b’u Rwanda bazakora imirimo irimo : gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe tw’iki gihugu, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...