LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Visi - Perezida wa mbere wa Nkurunziza yatangaje ko hari icyihishe inyuma y’Umutwe w’Ingabo wa MAPROBU
Publish Date: lundi 28 décembre 2015
VISITS :1265
By Admin

Visi perezida wa mbere w’igihugu cy’Uburundi Gaston Sindimwo yatangaje ko ntawe uzongera kubeshya abarundi ku birebana n’icyemezo cyo kohereza abasirikare bashinzwe kugarura amahoro mu Burundi, cyafashwe n’ ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’ Afrika (AU), kuko ngo hari icyaba cyihishe inyuma yo kohereza abasirikare 5000 bo kugarura amahoro mu Burundi.

Ibi Gaston Sindimwo yabitangaje mu myigaragamyo yo kwamagana abasirikare b’ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Afurika wiswe "MAPROBU " iyi myigaragambyo yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Visi perezida wa mbere w’igihugu yavuze ko inama y’amahoro n’umutekano ari yo ifite umugambi wihishe inyuma yo kohereza abo basirikare.

Gaston Sindimwo visi perezida wa mbere w’igihugu cy’Uburundi.


Gaston Sindimwo yavuze ko Uburundi bufite abasirikare bakwiye kandi bashoboye kurinda umutekano w’abarundi.

Abitabiriye iyo myigaragambyo ahanini bari bagizwe n’urubyiruko rwitwaje impapuro zanditseho ko bamaganye abasirikare bazaturuka mu bihugu bitandukanye baje kurinda umutekano w’abarundi, abandi bakavuga ko batazemera MAPROBU.

Akanama gashinzwe amahoro mu ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Afurika, uherutse gufata icyemezo cyo kohereza abasirikare 5000 bo gucunga umutekano mu Burundi n’ubwicanyi bushobora kuhakorerwa.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira...

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye...

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega...

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...