LATEST NEWS
Mu Rwanda
Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu
Publish Date: mardi 12 septembre 2017
VISITS :2467
By Admin

Mu gitondo cyo ku wa Kane, Perezida Kagame, yagaragaye mu Karere ka Rubavu atwaye igare aho ari kumwe na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze kugirana ibiganiro byihariye n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye muri za Guverinoma zitandukanye mu ngendo akora zigamije gukusanya amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe iyo rurangiye amashusho yafashe aratunganywa akerekanwa kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika mu kiganiro cyitwa The ‘Royal Tour’ ari nacyo yari ari gukorana na Perezida Kagame i Rubavu.

Peter Greenberg ni we ukora, akanayobora ikiganiro aho aba yaviriwe imuzi ibice bizwi bigize igihugu yasuye, agatemberezwa ahantu hadasanzwe no mu duce dukungahaye ku mateka, akanasangizwa umuco gakondo waho mu buryo butomoye.

Ifoto ya Perezida Kagame atwaye igare yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abaturage bo muri Rubavu babonye Umukuru w’Igihugu atembera mu mihanda, anabasuhuza na bo bamukomera amashyi y’urufaya, igaragaza uruhererekane rw’aho Peter akomeza kuzenguruka.

Perezida Kagame yari umaze iminsi akubutse mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere Nzeri 2017, mu muhango wo gufungura ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche One Stop Border Post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.

Aba bombi banasuye ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze aho Umukuru w’Igihugu yaherukaga kuya 1 Nzeri 2017, mu muhango wo kwita izina ingagi 19.

Perezida Kagame na Peter Greenberg bagendaga mu muhanda baganira ari nako batwara igare. Ibi byakozwe mu gihe hakorwaga icyo kiganiro cyitwa Royal Tour. Nta kabuza ko amashusho ya Perezida Kagame atwaye igare azagaragara muri icyo kiganiro.

Mu gihe azamara mu Rwanda, Peter azakomeza gusura ibice bitatse ubwiza nyaburanga bw’igihugu nk’uko yabikoze mu bindi bihugu yanyuzemo n’ibiganiro yagiranye n’ababiyobora.

Nubwo iminsi azamara mu Rwanda itazwi, ugendeye ku miterere y’ibindi biganiro bimeze nk’icyo ari gukorana na Perezida Kagame, mu ruzinduko rwe hazibandwa ku ngeri zitandukanye igihugu cyimakaje mu iterambere n’umuco gakondo ukwiye kuranga abenegihugu.

Iyi foto igaragaza Perezida Kagame ku igare ishimangira ko yinjiye mu ruhando rw’abakuru b’ibihugu bakiriye uyu mugabo mu ngendo zizenguruka ibihugu byabo bamuhishurira ibyiza nyaburanga biharangwa n’ubukungu igihugu cyubakiyeho.

Mu bihugu Peter yasuye harimo Israel yagezemo mu 2014. Icyo gihe yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu amutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv ; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.

Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.

Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.

Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010 ; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao ; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

Urwagwa rw’ibitoki…

Peter Greenberg ni Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho inkuru ivuga ku rwagwa rw’ibitoki rwo mu Rwanda.

Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga, n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara ariko biba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

Reba amashusho y’ikiganiro ’The Royal Tour’ cyafatiwe muri Mexique

Ikiganiro The Royal Tour hamwe na Netanyahu

IBITEKEREZO
gruec

Mzee Kagame, ko ubizi ko ngukunda niba utarunabizi ubimenyere aha, ariko nyemerera nkubaze akabazo, kuki "utubwira ububi b'abera warangizaakaba aribo ugirira ikizere kurenza abanyarwanda ? Kuko kuva nakumenya nageraje kwiyumvisha ko ureka kugira ikizere abanyamakuru b'abanyarwanda kukera ko atari abanyamwuga, ariko nasanze ataribyokuko abanyamwuga natwe turabafite, popularité nayo kugirango bayigire nkabo uvana mumahanga niwowe wakabahaye ubushobozi kandi urabufite. Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze