LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ihagarikwa ry’imiryango 10 y’uburenganzira bwa muntu mu Burundi hari ubutumwa ritanga
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :596
By Admin

Mu gukomeza gucecekesha abatavuga rumwe na leta ejo tariki 23/11/2015 Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi yahagaritse impushya z’imiryango 10 itegamiye kuri leta, irimo APRODEH, FOCODE na FORSC ubutegetsi bwa Nkurunziza bwakomeje gufata nk’abanzi babwo.

Amakuru ya VOA avuga yuko iyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahagaritse impushya z’iyo miryango ngo kuko yagize ururare muri rya geragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu kwa gatanu uyu mwaka.

Nyuma gato y’iyo kudeta yapfubye umuyobozi wa APRODEH yita ku burenganzira bwa muntu nubw’imfungwa, Pierre Claver Mbonimpa, baramwishe Imana ikinga akaboko kuko yarashwe mu ijosi no ku musaya. Nubwo umuntu yavuga yuko Mbonimpa yarusimbutse ubu akaba yivuriza mu Bubiligi ariko ntawahamya yuko koko yarusimbutse kuko yakomerekejwe cyane ku buryo anakize yakomeza kubana n’ubumuga bukomeye.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwakomeje gushinjwa yuko bwagize uruhare mu gushaka kwica Mbonimpa bwo bukabihakana ariko mu guhagarika ibikorwa by’uwo muryango abereye umuyobozi, buwushinja kuba waragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi, bisobanuye yuko ubwo butegetsi bwamufataga nk’umwanzi washoboraga kwikizwa.

Pierre Claver Mbonimpa, Adolphe Nshimirimana na Perezida Nkurunziza

Ubutegetsi mu Burundi buvuga yuko iyo miryango yahagaritswe gukora itazasubukura ibikorwa byayo kugeza igihe bizategekerwa n’inkiko, ariko benshi bagahamya yuko zitigenga.

Iyi miryango ihagaritswe mu gihe ubutegetsi mu Burundi bwotswa igitutu n’amahanga ngo bugirane imishyikirano n’abatavuga rumwe nabwo. Ihagarikwa ry’iyi miryango rishobora gusobanura yuko Bujumbura ishaka kuyikumira muri ibyo biganiro biramutse bibaye nk’uko imiryango mpuzamahanga ibyifuza.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...