LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD
Publish Date: mercredi 24 août 2016
VISITS :1367
By Admin

Ishyaka CNDD-FDD ejo bundi kuwa gatandatu ryakoze ivugurura mu miterere y’inzego z’ubuyobozizi aho umwanya wa Perezida wakuweho, ikintu gishobora kuzakururira ibibazo iryo shyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Urwo rwego rwa Perezida w’ishyaka rwakuweho rujyana n’uwari ururiho, Pascar Nyabenda wari ushigaje hafi umwaka ngo manda ye irangire !

Urwego rwashyizweho rukaba ari narwo rukomeye kurusha izindi ni urwego rw’ubunyamabanga bukuru rukaba rwarahawe General Evariste Ndayishimiye wari uherutse gusezera mu gisirikare cy’u Burundi, ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wungirije hatorwa Joseph Ntakarutimana.

Amakuru dukesha abanyamakuru bagenzi bacu mu Burundi ahamya yuko uko gukuraho umwanya wa Perezida w’ishyaka bwari uburyo bwa Petero Nkurunziza bwo gushaka kugabanya imbaraga za Pascari Nyabenda wari Perezida w’ishyaka akaba na Perezida w’inteko nshingamategeko.

Ayo makuru akavuga yuko Nyabenda gukurwaho uwo mwanya we Perezida w’ishyaka ntagire n’undi ahabwa mu butegetsi bwaryo bizoroha no kuba yakurwa no kuri uwo mwanya wo kuyobora inteko nshingamategeko !

Ikindi kivugwa n’uko no muyindi myanya ikomeye mu ishyaka yahawe abantu byoroshye kuba bavugirwamo na Nkurunziza ku buryo bworoshye. Ingero zitangwa ni nk’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Zenon Ndabaneze, wagize ushinzwe umutungo naho umuvugizi w’ishyaka hashyizweho Nancy Ninette Mutoni usanzwe ari umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Repubulika !

Ababikurikiranira hafi bahamya yuko imyanya hafi ya yose mu buyobozi bwa CNDD-FDD yashyizwemo abadashidikanywaho yuko batatererana Nkurunziza niyo yaba akora ibishyira igihugu mu kaga !

Pascar Nyabenda

Na none ariko ibi byo kwigizayo bamwe uzamura abandi kandi mu buryo budasobanutse bishobora kuzatuma muri iryo shyaka rya CNDD- FDD havuka umubarere mu nini w’abarakare bahitamo kwifatanya na bagenzi babo bahisemo kwifatanya n’abo mu yandi mashyaka bakamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Ibi rero byatuma umubarere w’abava muri CNDD-FDD bajya muri opozisiyo urushaho kwiyongera !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...