LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imyaka itanu irashize icyamamare Jean Christophe Matata avuye kuri iyi isi
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :1154
By Admin

Umuhanzi w’Umurundi Jean Christophe Matata wakunzwe cyane mu Rwanda, mu Burundi no mu Bubirigi, itariki ya 3 Mutarama 2011 ntizibagirana kuko ariho yarangije ubuzima bwe bwo ku isi, ubu imyaka itanu ikaba ishize inshuti n’umuryango w’uyu muhanzi barwana urugamba rwo kwakira itabaruka ry’uyu mugabo.

Umuhungu we Armel Matata, yiyemeje kusa ikivi ise yasize, afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Jules Sentore, Ben Kayiranga na Patrick Nyamitari bakoze indirimbo bise “Matata Forever” aho bayikoze mu rwego rwo kurushaho kuzirikana uyu mugabo.

Nyakwigendera Christophe Matata yandaguwe na Karegeya Patrick ngo amuziza umukobwa wari inshuti yuyu muhanzi yashakaga kugira ihabara rye, gusa Imana ihora ihoze nawe ntibyamuhiriye kuko nawe yazize irindi habara yari yajyanye muri Hotel ngo bishimishe ku bijyanye n’imibiri yabo.

Jean Christophe Matata yavutse mu mwaka w’1962 i Bujumbura mu Burundi. Afite i myaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga. Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwaga “Africa Nil Band” ariko nyuma yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).

Mu mwaka w’1986, Jean Christophe Matata yaje mu Rwanda. Kuva icyo gihe yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”.

Indi album ya Matata yakunzwe ni iyitwa “Nyaranja ”. Indirimbo z’uyu muhanzi zatumye aba umuhanzi w’icyamamare kandi wahozwaga ku mutima na benshi. Mu mwaka w’1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi. Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi hagati y’1970 n’1980.

Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011, icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yari yahagiye agiye kuhakorera igitaramo. Matata yapfuye afite imyaka 50, apfa asize umugore n’abana babiri, Jean-Armel Matata (nawe yabaye umuhanzi) na Kallista.

Umuhungu wa Matata witwa Armel Matata

Christophe Matata : Rest in Peace
Karegeya Patrick : Rest In Hell

IBITEKEREZO
Paradoxe

Inkuru ya Matata, nibya Karegeya bisa na film cg igitabo cya Roman policier @ Admin ntacyo nzi ku rupfu rwa Karegeya cg Matata, nubwo bamwe bemeza bimwe bagahinyuribindi, Nakugirinama nkumuntu wandika wakagombye kujya hagati yabakwemera cg abaguhakanya. Njye mfite ukuri kubyabereye S.A, kuko nariyo kandi aho nakagombye kumenya byinshi, ubu rero ngusaba kujya wirinda kwandika ibintu uganisha aho wifuza, Erega nawe ukuri urakuzi nuko nyine wibagirwa ko umuntu iyo akweretse ko ntacyo uzi nawe umuhisha ko wamutanze kubimenya. Nimushaka comment yanjye muyisohore cg muyihorere kuko uwo mbwira araba yayisomye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi...

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu...

NEW POSTS
Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

29-05-2017

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika...

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya