LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa yahitanye 17
Publish Date: lundi 19 septembre 2016
VISITS :2427
By Admin

Ubusanzwe iyo muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo (DRC) hagiye kubaho imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bibanza kuvugwa n’abo baba bayiteguye ariko iyakozwe uyu munsi yatunguye benshi.

Iyo myigaragambyo yabereye muri Kinshasa, ahanini mu turere twa Ngaba na Yolo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yaratangaje yuko ari hafi gusaba abayoboke bayo kujya mu mihanda kotsa igitutu Perezida Kabila ngo arekure ubutegetsi, ariko akaba atari yatangaza itariki iyo myigaragambyo yaberaho.

Abanyamakuru Kinshasa bavuga yuko uyu munsi tariki 19/09/2016 abantu benshi bigabije imihanda bagenda basakuza ngo Joseph Kabila arekure ubutegetsi nta mananiza. Abo bantu bagendaga batwika amapine y’imodoka baje guhangana n’abashinzwe umutekano, amakuru akavuga yuko 17 bahatakarije ubuzima harimo n’abashinzwe umutekano batatu.

Ababikurikiranira hafi bavuga yuko uburakari bw’abo bigaragambyaga bwatewe n’ubusabe bwa komisiyo y’amatora ku rukiko rushinzwe itegeko nshinga yuko rwatangaza ko amatora ya Perezida wa Repubulika atagishobotse mu kwa 11 uyu mwaka. Iyo komisiyo yakomeje gutangaza yuko amatora muri DRC atashobora gukorwa nibura mbere ya Nyakanga umwaka utaha, kandi Kabila yakabaye arangiza manda ye mu kwa 12 uyu mwaka.

Komisiyo y’amatora ivuga yuko urutonde rw’abagomba gutora rugitegurwa ngo kandi amafaranga yo kuzakoreshwa mu matora akaba ataraboneka. Amashyaka atavuga rumwe na leta yo akavuga yuko ibyo bitabareba Kabila agomba kuba atakiri ku butegetsi mandaye nirangira mu kwa 12 uyu mwaka !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu...

I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi...

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...