LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imyigaragambyo yari yateguwe muri Tanzania ntiyabaye abantu bariruhutsa
Publish Date: jeudi 1er septembre 2016
VISITS :1063
By Admin

Imyigaragambyo yari yateguwe gukorerwa hose mu gihugu uyu munsi ntabwo yabaye abantu bariruhutsa kuko uko byagaragaraga n’uko iyo ikorwa amaraso yashoboraga kuhamenekera !

Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’ishyaka rikomeye muri opozisiyo, CHADEMA, yariguhuza n’abandi bo muri opozisiyo bibumbiye mucyo bise Umoja wa Kupinga Udikiteta Tanzania (UKUTA), bisobanuye ubumwe bwo kurwanya ubudikiteta muri Tanzania.

Abo bagize UKUTA bavuga yuko Perezida John Pombe Magufuli ategekesha igitugu, bakaba bari barateguye iyo myigaragambyo kwamagana icyo bise ubudikiteta bwe !

Muri Tanzania abashaka gukora imyigaragambyo bagomba kubanza kubyemererwa na Polisi, ikaba yari yarabangiye gukora iyo myigaragambyo yari iteganyijwe gukorwa uyu munsi ariko abo bo muri UKUTA kugeza ejo nimugoroba bavugaga yuko byanze bikunze iyo myigaragabyo igomba gukorwa.

Mu mugoroba wa joro nibwo CHADEMA yasohoye itangazo yuko ya myigaragambyo itakibaye ngo kubera yuko basabwe cyane n’abayobozi b’amadini atandukanye ngo bayisubike !

Niba koko ifutwa ry’iyo myigaragambyo ryaraturutse ku busabe bw’abayobozi b’amadini cyangwa byarabaye gutinya kw’abo bayobozi ba CHADEMA bari bayiteguye byatumye abantu benshi biruhutsa kuko babonaga yuko iyo iza kuba nta kuntu amaraso atari kuhamamekera.

Ubuyobozi bwa Polisi, hafi mu ntara zose, bwari bwatangaje yuko abazitabira iyo myigaragambyo bazahura n’akaga gakomeye. Abayobozi wa Polisi we muri Dar es Salaam na Morogoro bari baraye batangaje ku mugaragaro yuko abazitabira iyo myigaragambyo Polisi izabakubita by’intangarugero.

Kandi koko iyo iyo myigaragabyo iba polisi yari gukubita nta mbabazi abarikuba bayitabiriye, nk’inzira babonye yo kwihimura ku bagize iyo UKUTA. Mu cyumweru gishize hari abapolisi bane bishwe n’abantu bataramenyekana ariko bikaba byaritiriwe UKUTA. Iyo iyo UKUTA rero izagukora iyo myigaragambyo yari kuba ihaye icyuho polisi cyo kuyikubita koko !

CHADEMA


Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Intore izirusha intambwe ’ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Intore izirusha intambwe ’ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo...

Gatsibo : Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Gatsibo : Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari...

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe...

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo ?

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

9-06-2017

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame